Ibi biryohera benshi cyane iyo bigeze kuri filime zizamura amarangamutima yabo cyane cyane iziganisha ku rukundo.

Ku bakunda kureba izi filime hari aho ugera ukobona abakina nk’abakundana muri yo baberanye cyane ukifuza ko banakomezanya mu buzima busanzwe hanze ya sinema.

Ibi ntabwo bikunze kubaho cyane , gusa hari bamwe byabayeho bakundanye mu buzima busanzwe nyuma yo guhurira muri filime bagahabwa umwanya wo gukina nk’abakundana.

Muri iyi nkuru tugiye kureba couple icumi z’abakinnyi ba filime bakomeje umunyenga w’urukundo nyuma yo guhuzwa na filime, mu buzima busanzwe bakaza kwisanga bahuje bikagera aho bakundana.

Angelina Jolie na Brad Pitt

Umubano wa Angelina Jolie na Brad Pitt wavuzweho na benshi bigera n'aho bahabwa akazina ka Brangelina (Brad na Angelina).

Ni umubano wazamutse nyuma yo gukundanira mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Mr. na Mrs. Smith’ mu 2005 bitungura benshi kuko Brad Pitt yari asanzwe afite umugore, Jennifer Aniston, bari bamaranye imyaka itanu.

Nyuma y’amezi make iby’urukundo rwa Angelina Jolie na Brad Pitt bigiye ahagaragara, uyu mugabo na Jennifer Aniston batangaje ko batandukanye.

Mu 2006 nibwo Angelina Jolie na Brad Pitt bibarutse imfura ndetse nyuma y’imyaka ibiri bibarutse impanga Knox Leon na Vivienne Marcheline, bakora ubukwe muri Kanama 2014 nubwo nyuma y’imyaka ibiri Angelina Jolie yahise asaba gatanya kugeza n’ubu ntibagicana uwaka.

Hagati aho mbere y’uko Brad Pitt akundana na Angelina Jolie yagiranye ibihe bidasanzwe na Gwyneth Paltrow bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Se7en’ mu 1994 gusa batandukanye mu 1997.

Angelina Jolie yabanje kukanyuzaho na Billy Bob Thornton nyuma yo guhurira muri filime ‘ Pushing Tin’ mu 1999 bashyingiranwa mu 2000 gusa urukundo rwabo ntirwamaze kabiri batandukanye mu 2003.

Umubano wa Angelina Jolie na  Brad Pitt  wagarutsweho na benshi bigera n'aho bahabwa akazina ka Brangelina
Umubano wa Angelina Jolie na Brad Pitt wagarutsweho na benshi bigera n'aho bahabwa akazina ka Brangelina
Mbere y’uko Brad Pitt  amenyana na Angelina Jolie  yabanje gukundana na   Gwyneth Paltrow bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Se7en’
Mbere y’uko Brad Pitt amenyana na Angelina Jolie yabanje gukundana na Gwyneth Paltrow bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Se7en’
Angelina Jolie na Billy Bob Thornton batangiye gukundana nyuma yo guhurira muri filime ‘ Pushing Tin’ yo mu 1999
Angelina Jolie na Billy Bob Thornton batangiye gukundana nyuma yo guhurira muri filime ‘ Pushing Tin’ yo mu 1999

Ben Affleck na Jennifer Lopez

Ben na Jennifer nayo ni imwe muri couple zagarutsweho cyane kuva mu 2002 kugeza n’ubu, dore ko urukundo rw’aba bombi rwatumye bahabwa akazina ka Bennifer.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Gigli’ mu 2002, mu mwaka wakurikiyeho bashatse gukora ubukwe ntibyakunda gusa Ben Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2004 nubwo mu mezi make yakurikiyeho bahise batandukana.

Nyuma y’imyaka 17 batandukanye Ben na Jennifer bongeye gusubirana muri Mata 2021 nyuma y’umwaka umwe bahita banashyingiranwa, kugeza ubu baracyari kumwe.

Mu 2005 ubwo Ben Affleck yari amaze gutandukana na Lopez, yarushinze na Jennifer Garner bari barahuriye muri filime ‘Pearl Harbor’ na ‘Daredevil’.

Ben Affleck na Jennifer Garner bamaranye imyaka 10 batandukanye bafitanye abana batatu.

Nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez,   Ben Affleck yarushinze na  Jennifer Garner bari barahuriye guhurira muri filime  ‘Daredevil’ mu 2003
Nyuma yo gutandukana na Jennifer Lopez, Ben Affleck yarushinze na Jennifer Garner bari barahuriye guhurira muri filime ‘Daredevil’ mu 2003
Ben Affleck na Jennifer ni imwe muri couple zagarutsweho cyane  kuva mu 2002  kugeza n’ubu  nyuma yo guhurira muri filime ‘Gigli’
Ben Affleck na Jennifer ni imwe muri couple zagarutsweho cyane kuva mu 2002 kugeza n’ubu nyuma yo guhurira muri filime ‘Gigli’

Adam Demos na Sarah Shahi

Adam Demos na Sarah Shahi ni abakinnyi b’imena ba “Sex/Life”. Mu 2021 nibwo batangaje ko basigaye bakundana nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu 2020.

Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon muri iyi filime, icyo gihe byatangajwe ko basigaye bakundana ndetse ahantu hose baba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi.

Sarah Sahi yabwiye ikinyamakuru People ko we na Adam Demos, bahuriye kuri byinshi ndetse bakaba bahuza cyane mu buryo bukomeye.

Ati “Twarahuje bwa mbere tugihura. Twasanze duhuje umuziki buri wese akunda. Duhuje icyanga kimwe kuri Whiskey na Tequila, yahise antwara ubwenge nk’umuntu nahoze nifuza cyane kuva kera. Nagize amahirwe yo gukinana na we, navuga ko kwicarana na we iruhande rwanjye , iruhande rwa camera byari iby’agaciro.”

Sarah Sahi afite imyaka 43 mu gihe Adam Demos afite 37.

Bakundanye nyuma yaho muri Kamena 2020 US Weekly yatangaje ko Sarah Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we bari bamaranye imyaka 11.

Bari bafitanye abana batatu barimo uwitwa William n’impanga zirimo Violet na Knox. Batandukanye byemewe n’amategeko muri Mutarama 2021.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Sarah Shahi yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko kuva batandukana agasanga Adam Demos bahuriye muri Sex/Life ubuzima bwe bwahindutse.

Igice cya mbere cya ‘Sex/Life’ aba bombi bahuriyemo, cyashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021. Iyi filime ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon  bakundaniye muri filime “SexLife”
Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon bakundaniye muri filime “SexLife”

Blake Lively na Ryan Reynolds

Aba bombi bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Green Lantern’ mu 2010 nyuma yaho mu 2011 batangira gukururana byavuyemo urukundo rudasanzwe bahita basezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu mwaka wakurikiyeho.

Kuri ubu Blake Lively na Ryan Reynolds bari muri couple zirambanye cyane dore ko bamaranye imyaka 10 bamaze kubyarana abana bane.

Blake Lively na  Ryan Reynolds bamaze kubyarana abana bane
Blake Lively na Ryan Reynolds bamaze kubyarana abana bane

Bradley Cooper na Zoe Saldana

Zoe Saldana na Bradley Cooper bakina mu mwanya wa Gamora na Rocket muri "Guardians of the Galaxy" bigeze kugirana umubono wihariye nyuma yo guhurira muri filime "The Words," mu 2011.

Gusa umubano w’aba bombi ntiwamaze kabiri kuko bahise batandukana muri Mutarama 2013, ibintu byagize ingaruka zikomeye kuri Zoe Saldana bigera naho yishora mu biyobyabwenge.

Zoe Saldana na Bradley Cooper bakundanye by'igihe gito  nyuma yo guhurira muri filime 'The Words'
Zoe Saldana na Bradley Cooper bakundanye by'igihe gito nyuma yo guhurira muri filime 'The Words'

Emma Stone na Andrew Garfield

Emma Stone na Andrew Garfield bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Amazing Spider-Man’ mu 2011, bamarana imyaka ine bakundana ndetse mu gihe cyabo cy’urukundo bongeye guhurira muri filime ‘The Amazing Spider-Man 2’.

Emma na Andrew si bo ba mbere bakundaniye muri filime ya Spider-Man, dore ko Tom Holland asigaye akundana na Zendaya nyuma yo guhurira muri ‘Spider-Man: Homecoming’.

Abandi ni Tobey Maguire na Kirsten Dunst bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Spider-Man 1’ nubwo baje gutandukana mu ibanga bakabyemeza nyuma yo gusohoka kwa filime kw’igice cya gatatu cy’iyi filime (Spider-Man 3).

Emma Stone na  Andrew  Garfield bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Amazing Spider-Man’ mu 2011
Emma Stone na Andrew Garfield bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Amazing Spider-Man’ mu 2011

Javier Bardem na Penélope Cruz

Aba bombi bahuriye muri filime “Jamón Jamón” yakozwe mu 1992 ntibahuza neza bongera kunga ubumwe mu 2007 nyuma yo guhurira muri filime ya Woody Allen ‘Vicky Cristina Barcelona’ barakundana bikomeye ndetse nyuma y’imyaka itatu bahise bakora ubukwe , ubu bafitanye abana babiri.

Javier Bardem  na  Penélope Cruz bakundanye nyuma yo guhirira muri filime ebyiri
Javier Bardem na Penélope Cruz bakundanye nyuma yo guhirira muri filime ebyiri

Trai Byers na Grace Gealey

Trai na Grace Byers bahuriye mu ifatwa ry’amashushio ya filime y’uruherekane ‘Empire’ yatangiye gusohoka mu 2015.

Kuva bahurira muri iyi filime aba bombi ntibari bazi ko bazakundana bikomeye kugeza aho bakora ubukwe nyuma y’umwaka umwe bamenyanye.

Gushyingiranwa byabaye nk’igitangaza ku bakunzi ba filime ya ‘Empire’.

Nyuma yo gukora ubukwe mu 2016, Trai na Grace Byers mu 2018 bongeye guhurira muri filime ‘Bent’. Trai na Grace Byers ubu bafitanye umwana umwe bibarutse mu 2022.

Trai Byers na Grace Gealey bahuriye muri filime y'uruherekane ya Empire
Trai Byers na Grace Gealey bahuriye muri filime y'uruherekane ya Empire

Rachel McAdams na Ryan Gosling

Niba wararebye filime ‘The Notebook’ ukishimira inkuru y’urukundo rwa Allie Hamilton na Noah, ibyaberaga muri iyi filime aba bombi babishyize mu buzima busanzwe barakundana bikomeye kuva mu 2005 bamarana imyaka ine.

Nubwo batandukanye Ryan Gosling aganira na GQ yashimiye abateguye iyi filime ‘The Notebook’ kuko batumye ahura n’urukundo rudasanzwe yigeze kugira mu buzima bwe.

Nyuma yo gutandukana na Rachel McAdams , Ryan Gosling yahuje na Eva Mendes bahuriye muri filime ‘The Place Beyond the Pines’ yo mu 2015 ubu bafitanye abana babiri.

Ryan Gosling na Eva Mendes nyuma yo guhurira muri filime  ‘ The Place Beyond the Pines’ , urukundo rwabo barushyize mu buzima busanzwe ubu bafitanye abana babiri
Ryan Gosling na Eva Mendes nyuma yo guhurira muri filime ‘ The Place Beyond the Pines’ , urukundo rwabo barushyize mu buzima busanzwe ubu bafitanye abana babiri

Jennifer Lawrence na Nicholas Hoult

Jennifer Lawrence na Nicholas bahuriye muri filime ‘X-Men: First Class’ mu 2010, urukundo bagaragaje muri filime barukomezanya hanze yayo kugeza mu 2014.

Nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, bongeye guhurira muri filime imwe ‘X-Men: Apocalypse’.

Jennifer Lawrence na Nicholas Hoult bahuriye muri filime ‘X Men First Class’ mu 2010
Jennifer Lawrence na Nicholas Hoult bahuriye muri filime ‘X Men First Class’ mu 2010