Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2013, Sports View Hotel – hateganye na Stade Amahoro i Remera, hazerekanwa imideli gakondo y’imyambarire yagiye iranga Abanyarwanda kuva mu 1962 kugeza ubu. Muri iyo myambarire harimo imikenyero, Inshabure n’indi.
Iki gikorwa cyiswe “Cultural Fashion Show 2013” cyateguwe na Iris Pro-films 1000 Hills Ltd ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco.
Hazanerekanwa kandi n’indi myambarire n’imideli by’abo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, abo ku mugabane w’u Burayi, abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abo mu Burayi.
Biteganijwe ko muri uku kumurika imideri hazagaragramo inzobere mu myambarire zirimo Travella Fashion Models Ltd, Gisabo Event Management Ltd, Rwanda Clothing House, Denyse Fashion, Maji Designs, Quality Banana Fibiers Transformation ltd, Serance ltd, Mando Creations, Destination Tambwe Amin Tchaka, Iriza Creations, V-fashion ltd, Himesh n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO