– ‘Nakuze banyita cyabakobwa’
– Safi yagombaga kuba umuganga
– Physique iri imbere mu masomo yazonze Safi
– Yagiye mu muziki ku ngufu none uramutunze
– Ari kubaka inzu i Nyamata
– ‘Ubu ndashaka kuba umudepite, birashoboka cyane’
– Urukundo rwanze guhira Safi, ibye na Parfine byarivanze
Safi w’imyaka 30 y’amavuko, avuka mu muryango w’abakirisitu biyeguriye isengesho no kubahiriza amahame y’Itorero ry’Abadiventisiti ari naryo uyu muhanzi abarizwamo.
Iyo avuga inkomoko y’ubuhanzi bwe, yumvikanisha ko ari impano yasanze afite akiri ingimbi ubwo yaririmbaga muri korali y’abana ndetse yakajije umurego ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye muri College Adventiste de Gitwe agahabwa kuyobora korali yari ikomeye mu kigo hose anayicurangira mu rusengero.
Uko yiyibuka akiri muto, ngo yari umwana ukunzwe cyane akaba yari azi gucuranga piano cyane ndetse ngo yiyibuka nk’uwakuriye mu rusengero Ati “Mama yarasengaga cyane, iwacu barasengaga, nanjye ndibuka ko mfite imyaka 6 nacurangaga mu rusengero, nakuriye mu rusengero…”
Hejuru ya byose, Safi akibyiruka ngo yakundaga kugendana n’abakobwa binamuviramo guhabwa izina rya ’Cyabakobwa’ akavuga ko no kuba akunze kuba agaragiwe na bo muri iki gihe ngo bikomoka mu buzima yaciyemo akiri muto.
Safi akiri mu mashuri abanza yari intangarugero mu banyeshuri bitondaga, ageze mu yisumbuye benshi bamukunda by’ikirenga kuko yari umuhanga mu bijyanye n’Itorero ry’Abadiventisiti ari nacyo cyamuhesheje kuyobora korali y’ikigo.
Amashuri abanza yayize iwabo mu cyaro i Gitwe, ayisumbuye ayakomereza mu kigo cya College Adventiste de Gitwe ari naho yarangirije mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge [Math-Physique). Safi afite impamyabumenyi ya kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu 2015.
IGIHE: Ni gute winjiye mu muziki w’indirimbo zisanzwe kandi warakuriye mu rusengero?
Safi Madiba: Navukiye mu muziki, mfite imyaka itandatu nacurangaga mu rusengero muri korali y’abana. Ngeze no mu mashuri yisumbuye i Gitwe nabwo nabaye umuyobozi wa korali yitwa ‘Bride’, urumva ko nakuriye mu byo kuririmba gusa. Ndangije ayisumbuye nibwo nagiye muri studio, natangiye njyenyine nyuma mpura na bagenzi banjye Nizzo na Humble duhita dushinga itsinda.
IGIHE: Ni iki cyatumye Urban Boyz yimukira i Kigali?
Safi Madiba: Abantu batuye i Huye baradukundaga cyane ariko twageze ku rwego rwiza ariko tukabona ko bikenewe ko twigaragaza Abanyarwanda bakatumenya. Icyo gihe nari ngiye kwiga kaminuza i Mudende, mbivamo ahubwo nza i Kigali gushaka inzira itsinda ryacu rizacamo, byaratugoye cyane ariko tumaze kwimuka byagenze neza turamenyekana ndetse ubu turacyakora.
IGIHE: Nk’umwana wakuriye mu rusengero, ababyeyi bawe babyakiriye gute kumva wagiye mu muziki?
Safi Madiba: Mama yabyakiriye nabi, uretse no kuvuga ngo ni uko mama ari umukirisitu n’undi mubyeyi wese acika intege iyo yumvise umwana we yagiye mu byo kuririmba. Ibaze ko ngitangira kuririmba hari igihe video yacu yanyuze kuri televiziyo ab’iwacu bambonyemo mbabwira ko ‘uwo muntu dusa atari njyewe’, barabyemeye kuko ntibumvaga ko najya kuririmba iby’Isi.
IGIHE: Nta bandi bahanzi bakomoka mu muryango wanyu?
Safi Madiba: Abo tuvukana ntabwo baririmba, keretse mukuru wanjye uririmba mu rusengero. Mu muryango wanjye abenshi ni abaganga, abandi bigisha muri kaminuza keretse wenda nka Queen Cha na we uririmba.
IGIHE: Ubwo iwanyu ntibagufata nk’uwananiranye?
Safi Madiba: Oya! Mu muryango bamfata nk’umuntu wavuye mu murongo ariko wibeshejeho. Kera mama yashakaga ko niga ubuganga ariko njyewe sinabishakaga, na Math-Physique sinayishakaga nayigiyemo kubera mama wampatirizaga ambwira ngo muri kaminuza nzajya mu buganga. Ibyo byose narabyanze mfata umwanzuro wanjye nkora umuziki kandi byagenze neza.
IGIHE: Mu byo watubwiye wavuze ko wize finance muri kaminuza, kuki utashatse akazi ukigumira mu muziki?
Safi Madiba: Ntabwo nigeze ngashaka, narangije kaminuza sinashaka akazi, ntabwo wakora umuziki ngo uwubangikanye n’ikindi kintu, ikindi ni uko nabazaga abandi twiganye ngasanga ayo bahembwa ari munsi cyane y’amafaranga mvana mu muziki, nabiretse kubera iyo mpamvu rero.
IGIHE: Ubwo ibyo wize bigufasha iki mu muziki ukora?
Safi Madiba: Ibyo nize biramfasha cyane, nize icungamutungo ariko no mu yandi masomo twigaga harimo ibijyanye no kumenya kwiga isoko ry’ibyo umuntu akora, gukora umuziki narize icungamutungo rero urumva ko bimfasha cyane. Nsohora indirimbo nabanje gukora imibare no kumenya gucunga neza ayo dusarura mu muziki.
IGIHE: Mu mashuri yisumbuye, ni irihe somo ryari ryarakuzonze cyane?
Safi Madiba: Ubundi natsindaga Géographie, nayitsindaga neza hamwe n’imibare. Icyitwa Phisique cyari cyaranzonze, wumve ko nagiraga nk’amanota 2 kuri 60, byari byarananiye nikundiraga cyane iby’ubumenyi bw’Isi.
IGIHE: Ndumva ufite ubuhanga muri Géographie rero. Uribuka umubare w’ibihugu bigize Afurika?
Safi Madiba: Eeeh! Ko numva mbyibagiwe ra! Ndabyibagiwe kuko hashize igihe kinini ntasoma, ibintu by’umuziki bituma umuntu yibagirwa.
IGIHE: Oya, gereranya ushingiye ku byo mwize?
Safi Madiba: [Yishime mu mutwe] Ngereranyije, ndumva Afurika igizwe n’ibihugu nka 31 ariko bishobora no kuba biri munsi gato, ndumva ntari kubyibuka neza.[Cyaramunaniye kuko Afurika igizwe n’ibihugu 54].
IGIHE: Ni uruhe rwibutso ufite mu myaka wamaranye na Knowless?
Safi Madiba: Igihe namaranye na Knowless dukundana cyarandyoheye cyane, twagiranye ibihe byiza kandi twakundanye tukiri bato, twaranakundanaga cyane. Iyo nibutse igihe twakundanye rero numva nishimye kuko yarungutse cyane, twarafatanyije mu buhanzi bwe arazamuka ubu ni umuhanzi uhagaze neza mu muziki we.
IGIHE: Ni iki wicuza iyo utekereje Knowless?
Safi Madiba: Ntacyo nicuza mu gihe namaranye na Knowless, nemera ko ibyabaye ariko byagombaga kugenda, ntacyo nari mfite nabikoraho ngo ntidutandukane, ni kuriya byagenze.
IGIHE: Parfine wasimbuye Knowless uzamurongora ryari?
Safi Madiba: Twarashwanye! Nyuma ya Knowless buriya nabanje gufata akaruhuko nta by’urukundo nari ndimo. Nyuma naje guhura na Parfine, twamenyaniye hano mu Rwanda nyuma tujya mu gitaramo mu Busuwisi urukundo rurakomeza, na we twabanye neza ntacyo mushinja.
IGIHE: Ni iki cyabatandukanyije ko ubwo duherukana watubwiye ko muri gupanga ubukwe?
Safi Madiba: Ntabwo ari ikintu kimwe ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njyenyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.
IGIHE: Njya numva bavuga ngo kure y’amaso si kure y’umutima. Mwebwe byarabananiye se?
Safi Madiba: Ntabwo biba byoroshye, kuvugana kuri telefone gusa burya ntabwo biba biryoshye, uko igihe cyashiraga niko urukundo rwakuraga ariko kubonana bikaba ikibazo, byaratugoraga.
IGIHE: Ariko n’ubusanzwe ukunze kuba ushagawe n’abakobwa, ni amavuta ahumura neza wisiga? Biterwa n’iki?
Safi Madiba: Ntabwo mbanga, njyewe ntabwo nanga abakobwa, mbona bankunda, nanjye nkabafata neza. Nko mu mashuri yisumbuye nakuze banyita ‘Cyabakobwa’, nkiri muto wasangaga ndi kumwe n’abakobwa cyane, ugasanga ndi kumwe n’abakobwa nk’icumi. Kera buriya abahungu benshi bancagaho bakampa udupapuro nkatujyanira abakobwa kumwe kera byagendaga.
IGIHE: Ni iki wishimira mu myaka icyenda umaze mu muziki?
Safi Madiba: Icyo nishimira kurusha ibindi ni uko ubu umuziki untunze, nabonye ibintu byinshi byiza, narungutse ndetse ubu no mu rugo batangiye noneho kumva ko ibyo ndimo ari akazi kazima.
IGIHE: Urasubije mbona wubuye umutwe ureba iyi etage, nawe wubatse nk’iya King James se?
Safi Madiba: Njyewe narabitangiye rwose, ubu ndi kubaka, inzu nyigezemo hagati rwose, ndi kubaka i Nyamata.
IGIHE: Ni ubuhe buhanga bwihariye Safi afite mu muziki?
Safi Madiba: Ntibingora kubona melodie y’indirimbo. Nzi gucuranga piano neza, nzi no gucuranga gitari ariko byo ntabwo ari neza cyane. Kera iwacu nakuze mbona igicurangisho cyitwa ‘accordion’, nayo nzi kuyicuranga neza.
IGIHE: Urban Boyz ikubuze yahomba iki?
Safi Madiba: Indirimbo nyinshi ninjye nzitangira, ninjye ukunze kuba ndi kumwe na producers badukorera. Abandi ahanini usanga baje nyuma tugakora bikarangira, ikindi urumva naririmbye muri korali ku buryo mba nicaranye na producer mubwira ibyo acuranga.
IGIHE: Uretse umuziki, ikindi kigutwarira umwanya ni igiki?
Safi Madiba: Nkurikirana cyane amakuru ya politike, ndayasoma cyane.
IGIHE: Ni gute ubona Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru?
Safi Madiba: Uriya muperezida mbona atangaje, hari igihe mba ntekereza ko rimwe dushobora kuzaryama tugasanga yarekuye bya bisasu Isi akayirimbura. Njye mumva ari ngombwa ko avanwaho kuko ni ikibazo ku Isi. Sinzi inzira bizacamo ariko bigomba kubaho.
IGIHE: Urifuza kuzibona hehe mu myaka icumi iri imbere?
Safi Madiba: Nifuza ko mu myaka icumi nzaba ndi umuntu ushobora kubwira abantu ikintu bakacyumva, ibyo rero numva binganisha muri politike. Mfite ibitekerezo bizima nifuza gusangiza Abanyarwanda biciye muri njyewe nk’umuyobozi. Numva mfite ibitekerezo byiza nshaka gutanga ariko mbivuze ndi umuhanzi abantu bakumva ko ari bya bindi by’abahanzi, niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuba umudepite.”
IGIHE: Ubwo se koko wabitekerejeho neza?
Safi Madiba: Ibyo kuba umudepite njyewe namaze kubipanga, namaze kubyiyemeza kandi nzabikora. Mfite umudepite w’inshuti yanjye, narabimuganirije numva arabyumva neza ndetse angira inama y’uko nazabigenza.
Nujuje ibyangombwa byose, umuntu watekereza ko ibi ntabishobora namubwira ko yibeshya cyane, mfite imyaka ibinyemerera, amashuri ndayafiye kandi niba hanakenerwa ayisumbuyeho cyane najya kongera ubumenyi usibye ko atari amashuri ayobora, ibitekerezo nibyo bya mbere kandi ndabifite.
IGIHE: Amahirwe masa mu byo urangamiye!
Safi Madiba: Murakoze cyane!


















TANGA IGITEKEREZO