Kuri uyu wa Gatatu gusezerera abakobwa mu mwiherero wa Miss Rwanda byakomeje.
Abakobwa bose bahawe ibibazo byerekeye gukoresha itumanaho, hashakishwa urara asezerewe akerekeza iwabo nyuma y’abandi batatu bamaze kuvanwa mu irushanwa.
Karangwa Javis umaze imyaka 14 mu itangazamakuru unakorera RBA na James Munyaneza uyobora The New Times nibo bari bagize akanama nkemurampaka.
Abakobwa 10 batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Gaju Anitha, Umukundwa Clemence , Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Uwihirwe Yasipi Casimir, Mugabo Teta Ange Nicole, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.
Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane wagize 31 571, Bayera Nisha Keza 28 460, Uwicyeza Pamella 18 276, Niyonsaba Josiane wagize 17 518 na Mutoni Oliver wagize 17 473.
Hari hasigaye abakobwa babiri Tuyishimire Cyiza Vanessa na Inyumba Charlotte bagombaga kuvamo umwe usigara mu mwiherero undi agataha, kandi amajwi agatangwa na bagenzi babo.
Tuyishimire Cyiza Vanessa ntabwo bagenzi be bamuhaye amahirwe yo kugumana nabo ahita asezererwa mu mwiherero. Nawe yemerewe gusangira na bagenzi be, ngo asohoke mu mwiherero mu gitondo.
Biteganyijwe ko undi mukobwa azasezererwa mu mwiherero kuri uyu wa Kane ari nawe wa nyuma uzaba asize bagenzi be.
Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.








Amafoto: Niyonzima Moses




Ibitekerezo 0