00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyogere wo mu Ishyaka ry’Intore yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 08:24
Yasuwe :

Cyogere Edmond wo mu Itorero Ishyaka ry’Intore yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Bukuru Jennifer wo mu itsinda rya J-Sha.

Mu butumire bamaze guha bamwe mu nshuti n’abavandimwe babo, Cyogere na Bukuru batangaje ko bazasezerana ku wa 31 Ukuboza 2026.

Kuri uwo munsi hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse n’ibirori byo kwakira abashyitsi.

Nubwo byari bimaze igihe bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo, mu minsi ishize Cyogere yaratunguranye asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe na Jennifer, aca amarenga ko ibyavugwaga ari ukuri.

Itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Shakira. Binjiye mu muziki w’u Rwanda mu mpera za 2023, basohora indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mabukwe’.

Aba bakobwa bize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, aho bamaze igihe bafashwa na Cyogere Edmond mu bijyanye n’ubujyanama mu buhanzi bwabo.

Cyogere Edmond we yamenyekanye cyane nk’intore yo mu Itorero Ibihame by’Imana, mbere y’uko arisohokamo hamwe na bagenzi be, bagashinga Ishyaka ry’Intore.

Cyogere ari mu myiteguro y'ubukwe na Jennifer Bukuru wo mu itsinda rya J-Sha
Cyogere asanzwe ari Intore mu itorero Ishyaka ry'Intore
J-Sha ni itsinda ry'inkumi z'impanga zize umuziki mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages