Mu butumire bamaze guha bamwe mu nshuti n’abavandimwe babo, Cyogere na Bukuru batangaje ko bazasezerana ku wa 31 Ukuboza 2026.
Kuri uwo munsi hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse n’ibirori byo kwakira abashyitsi.
Nubwo byari bimaze igihe bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo, mu minsi ishize Cyogere yaratunguranye asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe na Jennifer, aca amarenga ko ibyavugwaga ari ukuri.
Itsinda rya J-Sha rigizwe n’abakobwa b’impanga, Bukuru Jennifer na Butoya Shakira. Binjiye mu muziki w’u Rwanda mu mpera za 2023, basohora indirimbo yabo ya mbere bise ‘Mabukwe’.
Aba bakobwa bize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, aho bamaze igihe bafashwa na Cyogere Edmond mu bijyanye n’ubujyanama mu buhanzi bwabo.
Cyogere Edmond we yamenyekanye cyane nk’intore yo mu Itorero Ibihame by’Imana, mbere y’uko arisohokamo hamwe na bagenzi be, bagashinga Ishyaka ry’Intore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!