Iki gitaramo ni igice cy’ibirori byo kwizihiza Umuganura, umunsi mukuru ngarukamwaka w’umwihariko mu muco nyarwanda, aho hishimirwa umusaruro w’umwaka hashimangirwa ubusabane n’umuco.

Uretse Cyusa, Munganyinka Aloutte n’Itorero Indashyikirwa muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo umuhanzi Layan Mpano, uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.

Iki gitaramo cyiswe “Umuganura Gakondo Festival” kizabera muri Kigali Universe, ku wa 3 Kanama 2025 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kayitare Mustapha uri gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE, ko bagitekereje bashaka gufasha abantu kwizihiza Umuganura. Ati “Ni igitaramo twateguye, kubera ko Abanyarwanda bari kwizihiza ‘Umuganura’, kandi bijyana na Gakondo. Muri make ni uguha Abanyarwanda umwanya wo gutarama.”

Yakomeje avuga ko impamvu kizabera muri Kigali Universe, ari uko abayobozi b’iyi nyubako iherereye muri CHIC ya Coach Gael, bashaka kugera mpande zose z’umuziki. Ati “Ikindi ni uko Kigali Universe ishaka kugera mu mpande zose z’ubuhanzi n’ibitaramo.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10.000 Frw ndetse n’ibihumbi 20 Frw. ushaka kugura itike ukoresha USSD: *797*50*2*70#, cyangwa ukanyura ku rubuga: https://kigaliuniverse.com/events/umuganuro-gakondo-festival

Muri Kigali Universe hari haherutse kuberamo ibitaramo bikomeye birimo icya Chorale de Kigali ndetse n’icya, Oldies Festival giheruka kuberamo ku wa 26 Nyakanga 2025.

Cyusa ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo cy'Umuganura
Cyusa ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo cy'Umuganura
Munganyinka Aloutte wamenyekanye afasha ku rubyiniro abahanzi barimo Cecile Kayirebwa yatumiwe muri iki gitaramo
Munganyinka Aloutte wamenyekanye afasha ku rubyiniro abahanzi barimo Cecile Kayirebwa yatumiwe muri iki gitaramo
Layan Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka baririmba gakondo ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo
Layan Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka baririmba gakondo ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo
Itorero Indashyikirwa (Gakondo Iganze) naryo rizaba riri muri iki gitaramo
Itorero Indashyikirwa (Gakondo Iganze) naryo rizaba riri muri iki gitaramo
Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye baririmba injyana gakondo bazafasha abanyarwanda kwizihiza umuganura
Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye baririmba injyana gakondo bazafasha abanyarwanda kwizihiza umuganura