Mu kiganiro na IGIHE kuri iyi ndirimbo ye nshya, Cyusa yagize ati ”Ni indirimbo nanditse nshingiye ku nkuru mpamo y’ibyambayeho. Ikubiyemo iby’urukundo rwanjye n’umukobwa wa mbere twakundanye, akaza kunyanga akisangira umusore twakoranaga.”

Cyusa yirinze bikomeye kuvuga izina ry’uyu mukobwa bakundanaga, kuko yaje guhita arushinga n’uwo musore mushya.

Uyu mukobwa wakundanye na Cyusa bamenyanye barangije amashuri yisumbuye ubwo bari mu ngando, nyuma y’imyaka itanu bakundana nibwo baje gutandukana umukobwa yisangira umusore wakoranaga n’uyu muhanzi.

Amakuru IGIHE yaje kubona ni uko uyu mukobwa ndetse n’umusore wamujyanye, bombi babanaga na Cyusa mu itorero babyinagamo.

Cyusa avuga ko uwo mukobwa ari we wa mbere bari bakundanye bya nyabyo, batandukana nyuma y’imyaka itanu bari mu munyenga w’urukundo.

Ati “Ibaze imyaka itanu ukundana n’umuntu mugatandukana, agahita afata undi mukorana, urumva urababara byanze bikunze, ni aho nakomoye inganzo mpita nandika, iyi ndirimbo nyisohoye nyuma y’imyaka irenga ine ibi bimbayeho.”

Nubwo yayisohoye mu buryo bw’amajwi, Cyusa avuga ko mu mashusho y’iyi ndirimbo yagerageje gushushanya inkuru y’ibyamubayeho ndetse n’umukobwa urimo afitanye ishusho n’uwo iyi nkuru ireba.

Ati ”Umuntu uzabona amashuso asanzwe amuzi byanze bikunze ashobora kuzahita amenya uwo navugaga, kuko njya gufata amashusho narebye umukobwa usa n’uwo wampemukiye.”

Cyusa yongeyeho ko nubwo iyi ndirimbo yamaze gusohoka, umukobwa yaririmbyemo atarayumva ngo abimenye. Ati “Wenda ubungubu nibwo agiye kubyumva simbizi, cyangwa azayumva nyuma, byose birashoboka.”

Nubwo kwikuramo uyu mukobwa byamugoye, Cyusa avuga ko uko imyaka yagiye yisunika yagiye arushaho guhindura ubuzima, kugeza ubwo yaje kongera gukundana n’abandi bakobwa ubu akaba atanahisha ko afite umukunzi mushya.

Iyi ndirimbo ni imwe muri nyinshi Cyusa avuga ko ateganya gusohora mu minsi iri imbere, cyane ko nubwo Coronavirus ikomeje kuvangira abahanzi, we yiteguye gukomeza gukora.

Ikiganiro kirambuye na Cyusa Ibrahim

Umva indirimbo “Umubabaro” ya Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim avuga ko inganzo yo kuririmba indirimbo 'Umubabaro' yayikomoye ku mukobwa wamwanze agasanga umusore wari inshuti yabo
Cyusa Ibrahim avuga ko inganzo yo kuririmba indirimbo 'Umubabaro' yayikomoye ku mukobwa wamwanze agasanga umusore wari inshuti yabo
Nubwo Coronavirus yagize ingaruka ku buhanzi mu Rwanda, Cyusa avuga ko bitazamuca intege
Nubwo Coronavirus yagize ingaruka ku buhanzi mu Rwanda, Cyusa avuga ko bitazamuca intege