00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

D’Amour Seleman yisobanuye ku butekamutwe ashinjwa (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 30 March 2019 saa 06:14
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwanda, D’Amour Seleman, yanyomoje amakuru avuga ko yabeshye ko arwaye impyiko kugira ngo abantu bamuhe amafaranga, yemeza ko ari abantu bashaka kumusebya.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hakwirakwiye inkuru zivuga ko umukinnyi wa filime D’Amour Seleman, umaze iminsi atabarizwa ngo ajye kwivuza impyiko mu Buhinde, yaba yarabeshyaga agamije kurya amafaranga y’abagiraneza.

Byasembuwe n’amashusho ari gutumura itabi yashyizwe hanze n’uwitwa Christian uyobora umuryango witwa Let’s Save Them, wateguye ibitaramo byo gushaka inkunga ya D’Amour.

D’Amour Seleman yabwiye IGIHE ko uyu musore icyo bapfuye ari uko yamwatse amafaranga akayamwima, undi agahitamo kumusebya.

Kubyo kuryoha mu mafaranga yavuze ko atari byo kuko inkunga igera muri miliyoni 9 Frw yose akiyibitse. Yimutse mu nzu yabagamo i Nyamirambo ajya kuba i Gikondo ngo kuko iya mbere yari nto cyane.

Bivugwa ko kandi yaguze imodoka mu mafaranga yahawe nk’imfashanyo yo kwivuza, ariko yabinyomoje avuga ko ari umuntu w’inshuti ye uba wayimutije.

Yavuze ko agifite gahunda yo kujya kujya kwivuza mu Buhinde muri Gicurasi kuko ategereje inkunga yemerewe na Minisiteri y’Ubuzima.

Yasabye abantu kutumva ibyo abamusebya bavuga, ahubwo bakishimira ko yatangiye gutora agatege.

D'Amour Seleman yavuze ko ari abashaka kumuharabika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages