Uyu muraperi yafashwe mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari muri Hollywood Hills hafi ya Sunset Strip, i Los Angeles muri Leta ya California.
Abanyamategeko ba D4vd, Marilyn Bednarski na Regina Peter, bemeje inkuru y’ifatwa rye, ariko bahamya ko ibimenyetso nyakuri byerekana ko uyu muraperi atigeze yica uyu mwangavu.
Mu butumwa bahaye TMZ, aba banyamategeko bagize bati “Tubivuge neza, ibimenyetso nyakuri muri iyi dosiye bizerekana ko David Burke atishe Celeste Rivas Hernandez, kandi ko atateye urupfu rwe.”
Hari hashize amezi arindwi D4vd atawe muri yombi n’ubundi akekwaho kwica uyu mukobwa mu 2025, amwiciye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Tesla. Gusa nyuma yaje kurekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!