00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daddy Yankee agiye kureka umuziki

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 21 March 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Ramón Yala uzwi nka Daddy Yankee yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bye bya nyuma na album isoza umuziki we.

Uyu muhanzi ukomoka i Puerto Rico yamenyekanye mu njyana zitandukanye. Indirimbo ye iherutse kubica bigacika yayikoranye na Luis Fonsi.

Iyi ndirimbo bise “Despacito”, yamaze ibyumweru 16 iyoboye izindi ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rwa Billboard. Kuri Youtube, ni yo ndirimbo ya kabiri yarebwe cyane kuko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyari 7,7.

Daddy Yankee afatwa nk’umwe mu batangije injyana ya Reggaeton yanditse izina mu bihugu bikoresha Ikilatini.

Reggaeton ni umuziki urimo injyana ya reggae yo muri Jamaica ivanze n’injyana y’umuziki ucurangwa muri Amerika y’Amajyepfo ndetse na hiphop.

Indirimbo yise Gasolina yasohotse mu 2004 bivugwa ko ariyo yatangije ubu bwoko bw’umuziki mu bihugu byinshi bitandukanye inatuma amenyekana cyane.

Yankee yabwiye abafana be ko Album ye ya nyuma izasohoka tariki 24 Werurwe 2022 igaruka ku rugendo rwe rwa muzika.

Ati “Nzabaha byinshi muri Album imwe gusa, harimo urukundo, intambara, ibyishimo n’imirwano.”

Yakomeje ati “Uyu munsi mbasezeye mbasigiye ibyiza kurusha ibindi nigeze kubaha.”

Yankee azazenguruka ahantu hatandukanye aririmbira abafana be guhera muri Kanama ageze mu Ukuboza 2022.

Daddy Yankee yari amaze imyaka 32 mu muziki
Uyu mugabo avuye mu muziki ku myaka 45
Daddy Yankee ni umwe mu banyabigwi bamaze kubaka izina ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages