00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel Gaga (Ngenzi) wakiriye agakiza aritegura kubatizwa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 December 2023 saa 07:55
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Daniel Gaga benshi bazi nka Ngenzi, aritegura kubatizwa mu mazi menshi nyuma yo gutanga ubuhamya bw’inzira yanyuzemo yakira agakiza.

Uyu mugabo umenyerewe muri sinema aherutse gutanga ubuhamya bwe ubwo yari mu rusengero rwa Noble Family Church ruyobowe na Apôtre Mignone Kabera, ni na ho azabatirizwa mu mpera z’iki cyumweru.

Kuvuga ko yakiriye agakiza ni ibintu bitahise byakirwa na bamwe mu bakurikira sinema batangira kubishidikanyaho, gusa Daniel Gaga mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show yavuze ko ibyabaye ari ukuri ndetse yamaze guhinduka burundu.

Ati “N’utekereza ko atari byo azaze andebe, buri cyumweru mba mpari kandi muri iki cyumweru ndabatizwa. Ntabwo bibaye ubu, nari maze iminsi narakijijwe ndetse nanasenga ariko ntabwo nari nakabivuzeho.”

Uyu mugabo avuga ko hari ibo yaretse nyuma yo kwakira agakiza mu buryo bwuzuye.

“Yego ibitaramo n’ibirori bimwe na bimwe mbijyamo ariko hari urwego ntarenga kuko namaze kumenya uwo ndiwe , n’undimo uwo ari we n’aho ngomba kumujyana aho ariho, Yesu undimo , agakiza mfite hari aho ntagomba kukinjiza kubera ko nzi neza icyaha icyo aricyo.”

Gaga avuga ko yabatijwe kera akiri muto ariko byakozwe nta mahitamo yabigizeho kuko yari akiri umwana.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko nubwo afite inshuti nyinshi zitarakizwa zitamubera ikigusha kubera ko nubwo yakijijwe bitamubuza kwishimana n’inshuti ze ariko afite umurongo wibyo atarenga.

Daniel Gaga [Ngenzi] waretse inzoga n’itabi avuga ko gukizwa bitakagombye kwita ko umuntu agiye gukorera Imana ngo azajye mu ijuru ahubwo nawe ubwe aba agiye kwikorera ndetse aba ariwe urokotse ibyago byinshi byari kumugwirira.

Uyu mukinnyi wa filime yari afite umushinga wa filime yise “Amanda” gusa ntiyabashije kuwushyira mu bikorwa bitewe n’uko atari mu nzira nzima.

Kuri ubu yumva aribwo atekanye ndetse aribwo agiye gukora neza imishinga itandukanye ijyanye na sinema.

Wakurikira ikiganiro cyose unyuze hano

Daniel Gaga Ngenzi yakiriye agakiza ndetse aritegura kubatizwa
Daniel Gaga (Ngenzi) avuga ko ubu yakiriye agakiza akareka inzoga n'itabi
Ubwo yataganga ubuhamya bw'urugendo rwe mu nzira y'agakiza Daniel Gaga yari kumwe na mushiki we
Daniel Gaga avuga ko hari imishinga ye imwe n'imwe ye ya filime yahagaze kubera ko atari mu nzira nziza

Amafoto : Women Foundation & Noble Family Church


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages