Uyu muhanzi w’imyaka 29 asigaye atuye mu Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse, mu mwaka washize yabaga mu gihugu cya Romania aho yabanaga n’umugore we Lavinia Orac. Mu mwaka ushize wa 2016 aba bombi bagize ibyago bapfusha umwana w’imfura yabo witwaga Inyamibwa nyuma y’amezi atatu yari ashize avutse.

Ngarukiye washyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Iwabo w’imanzi’ yabwiye IGIHE ko ateganya kugaruka mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2017 aho agomba kuzava akoreye igitaramo kinini cyo gushyira hanze album ya mbere.

Yagize ati “Iwabo w’imanzi natakaga ubwiza bw’ahantu naririmbye, nasanishaga izina n’aho hantu uko hateye, ko haba abantu barangwa n’urugwiro n’urukundo. Mu by’ukuri umuntu wese wayumva yabasha gusobanukirwa mu buryo bworoshye. Ikindi cyihariye nakoze ni uko nagerageje gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’umwimemerere haba mu gufata amajwi yayo no gutunganya amashusho.”

Yavuze ko album ye izaba ibumbiyeho inanga icumi zirimo izo yahimbye akiba mu Rwanda n’izindi yakoreye ku Mugabane w’u Burayi aho asigaye aba. Izaba igizwe n’indirimbo zakorewe mu Rwanda hamwe n’izindi zatunganyijwe na Producer Didier Touch uba mu Bubiligi.

Yagize ati “Album yanjye ndifuza kuyita ‘Ndabakumbuye’, izaba iriho zimwe mu ndirimbo nakoreye mu Rwanda hambere hamwe n’izindi nakoreye mu Burayi, izo ndi gukorera hano ndi gufashwa na Producer Didier utuye mu Bubiligi.”

Ngarukiye yavuze ko imwe mu ndirimbo nshyashya zatunganyijwe na Producer Didier Touch harimo iyo yashyize hanze yitwa ‘Iwabo w’imanzi’ ariko amashusho yayo yakozwe n’uwitwa Nzitonda Pacifique na we uba i Burayi.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Daniel Ngarukiye umwe mu bakirigita nanga bakomeye muri iki gihe
Daniel Ngarukiye umwe mu bakirigita nanga bakomeye muri iki gihe