00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yamuritse ikayi itanga ubutumwa ku banyeshuri

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 8 January 2016 saa 10:28
Yasuwe :

Umuraperi Ntakirutimana Danny,uzwi mu muziki nka Danny Nanone yashyize ku mugaragaro amakayi ariho ubutumwa bwimakaza indangagaciro nyarwanda, bwagenewe abanyeshuri bazayakoresha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2016, Danny Nanone nibwo yamuritse bwa mbere ikayi ye yemeza ko hari umusaruro izatanga ku banyeshuri bazayikoresha.

Abayobozi batandukanye barimo na Depite Bamporike Edward, bashimiye uyu muhanzi wagize igitekerezo bise inyamibwa ndetse bamwemerera ubufasha bwose bushoboka.

Depite Bamporiki wari yagize ati “Iki gitekerezo cya Danny Nanone cyaranshimishije maze kucyumva gusa ngira impugenge z’uko atazabibasha ariko umuhate n’umurava yangaragarije byerekanye ko ashoboye.”

Yakomeje asobanura ko bikwiye ko buri munyarwanda agira uruhare mu guteza imbere igihugu cye binyuze mu nzira nyinshi nziza zitandukanye nk’ubuhanzi, ubugeni, uburezi n’ibindi.

Danny Nanone yavuze ko igitekerezo cyo gushyira hanze iyi kayi yari akimaranye umwaka umwe, yashimiye buri muntu wamubaye hafi akamuha inkunga y’ibitekerezo ndetse anizeza Abanyarwanda ko azakomeza guteza imbere uburezi abinyujije mu buhanzi.

Yagize ati “Iki gitekerezo cyari kimaze umwaka umwe ariko ndashimira buri wese wabigizemo uruhare ngo bigere hano kuri uyu munota”.

Yakomeje agira ati“Ubutumwa bwanditse mu makayi bwagenewe abanyeshuri bazayakoresha, kandi nizeye ko buzabafasha.”

Kuri aya makayi hariho ubutumwa butandukanye buragira buti:"

• Rubyiruko dukoreshe igihe dufite neza uyu munsi, ejo hazisobanura

• Nta gihe cyiza nka none, ejo ni kera

• Dukunde ubumenyi ngiro dukore, twigire, duteze imbere igihugu cyacu dukorere ku ntego twimakaze indangagaciro nyarwanda n’iterambere rya twese Abakobwa n’abahungu.

• Ndi Umunyarwanda.”

Kugeza ubu amakayi ibihumbi bibiri niyo amaze gukorwa ariko uyu musore arateganya gukomeza gukora n’andi kugira ngo azagere kuri benshi.

Abajijwe igiciro cy’iyi kayi, Danny yavuze ko we n’abamufasha bataratekereza neza ku giciro iyi kayi izahabwa ariko yijeje Abanyarwanda ko itazajya hejuru y’igiciro cy’amakayi asanzwe ahubwo ko ishobora kujya munsi yacyo.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Incredible Records iyoborwa na Bagenzi Bernard.

Ziriho ubutumwa butandukanye bwagenewe abanyeshuri
Depite Bamporiki yashimiye Danny Nanone ku bw'iki gikorwa
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yari yaje kureba ikayi ya Danny Nanone
Izi kayi ziriho ubutumwa bukangurira abanyeshuri kugira indangagaciro
Uku niko inyuma izi kayi zimeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages