Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Sowe’’ - Bruce Melodie
Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Sowe’ yakozweho mu buryo bw’amashusho na Perliks, umwe mu bagezweho muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo.
Perliks ni umwe mu basore bakorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ ifite isoko ryo gutunganyiriza Bruce Melodie indirimbo ya, ni umwe mu bakoze ku ndirimbo nka ’Charm’ ya Rema, ’City boys’ ya Burna Boy n’izindi zitandukanye.
“Vimba Vimba’’ - Eric Mucyo
Ni indirimbo Vimba Vimba yari iya Three Hills yasubiwemo na Eric Mucyo wahoze muri iri tsinda. Mucyo yahimbye iyi ndirimbo ashaka kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame.
“Nasinya’’ - Li John Social mula
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Li John yahuriyemo na Social Mula. Aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umusore uba umaze igihe kinini ashaka umukobwa babana akaza kubona uwo umutima we wishimira, agahita afata umwanzuro wo kubana nawe nta gushidikanya.
“Urwandiko’’ - Jabo ft Mutu Mutuzo
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Jado ndetse na Mutuzo bose biganye mu ishuri ry’umuziki i Muhanga. Ni indirimbo y’urukundo aho bahanzi baririmbira umukunzi we wamusize kandi yarahoze amusezeranya ko azamuhora hafi.
"She’’ - Kaasha
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kaasha uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo aba aririmba umukobwa utita ku byo abantu bashobora kumuvugaho akavuga ko ntacyo yitaho. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Winner beats & De lou naho amashusho atunganywa na CHID pro & DAWEST.
“Omubiri (Remix)’’ - Brian Avie ft Afrique
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Brian Avie na Afrique. Ni indirimbo basubiyemo. Muri iyi ndirimbo baba bashimagiza bagaragaza ko mu gihe umuntu yagufashe neza udakwiriye kumwitura inabi na gato.
“Twajyana’’ - Maitre Dodian
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian uri mu bakizamuka muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza umuntu wakunze undi byo gupfa ku buryo iyo amukumbuye umudiha ubutitsa.
“NDiTiNYA’’ - La Reina
Iyi ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi La Reina. Uyu muhanzikazi mu minsi ishize yari yasohoye amashusho ari gucuranga iyi ndirimbo yifashishije gitari, abantu barayikunda bituma ahitamo kuyikora we n’abo bakorana baranayisohora.
“Nyir’ururembo’’ - Beulah Choir
Ni indirimbo nshya ya Beulah Choir iri mu makolari akomeye mu Rwanda. Iyi Korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga. Aba baririmbyi baba bagaragaza ko imirimo y’Imana itangaje ku buryo ibasha kurinda abantu bayo buri gihe kandi ikereka abayizera aho bagomba gukandagira mu gihe byakomeye.
“Tuza umutima’’ - Soul Brothers
Niyonizera Judithe yatangaje ko binyuze mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze ya ‘Judy Entertainment’, yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri n’itsinda ‘Soul Brothers’ agamije kubafasha kwagura impano yabo binyuze mu bihangano binyuranye azabakorera.
Iri tsinda ryatangiranye n’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Tuza Umutima’ yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo amaze igihe ari gutunganwa. Muri ‘Tuza umutima’ Hakubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha umuntu wese uri mu bihe bitamworoheye gutuza umutima akizera Imana, kuko igihe nikigera Imana izamutabara.
“Melanin’’ - Drillex26
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Drillex26 uri mu bahanzi bakizamuka. Ni indirimbo yo gutakagiza umukobwa uba ufite uruhu runogeye ijisho rw’abirabura.
“Urukundo "LOVE"” - Martin Promoter
Ni indirimbo ya Martin Promoter wamamaye mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba agaragaza imbaraga urukundo rufite mu buzima zishobora gutuma umuntu arara adasinziriye.
“Malayika Ange Cover’’ - Shakiove
Ni indirimbo ya Minani Rwema yasubiwemo na Shakiove. Iyi yamamaye cyane mu myaka yashize ndetse ikifashishwa mu birori bitandukanye byo gusaba no gukwa.
“Ndakwizera” – Rachel Uwase
Uwase Rachel ugitangira urugendo rwa muzika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yamuritse indirimbo ye ya mbere yise “Ndakwizera” yanditswe na Niyo Bosco.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jules Producer mu gihe amashusho yayo yakozwe na Samy Switch anonosorwa na Easy Films.
“Inzira Freestyle’’ - Ehl3rs
Ni indirimbo nshya ya Producer Ehl3rs uri mu bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko nta muntu ugera ku bintu atavunitse ariko bigasaba gutegereza no kwizera Imana kuko abanzi bahora ahantu hose.
“Itsinzi’’ - Uncle Austin
Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo ‘Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.
“Twatsinze’’ - Cyusa Ibrahim
Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Cyusa yabwiye IGIHE ko yayanditse amaze kureba uko ubwitabire bw’abashyigikiye Paul Kagame wa FPR bwabaga bungana ku ma site atandukanye.
“Twatsinze” - Danny Vumbi na Butera Knowless
Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise ‘Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.
“Intsinzi’’ - Kagame ya Noopja
Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo ‘Intsinzi ya Kagame’. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.
“Intsinzi ya Papa’’ - Ish Kevin
Ni indirimbo nshya ya Ish Kevin yashyize hanze ashaka kwifatanya n’abanyarwanda bari bashyigikiye Paul Kagame kwishimira intsinzi, iheruka mu matora aheruka.
“Paper Chasing” - Survivor B.O.G
Umuraperi Survivor B.O.G nyuma yo gukora album ebyiri yahisemo kumurikira abanyarwanda indirimbo yise “Paper Chasing” igaruka ku musore wiyemeje gushyira hasi iby’urukundo akabanza gushakisha amafaranga .
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Brain Beats, amashusho yayo akorwa na Muffin.
“You” - Ka nyota
Umuhanzikazi Ka nyota ukorera muzika mu Karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere , imwinjiza mu rugendo rwa muzika.
Iyi ndirimbo y’urukundo amajwi yayo yatunganyijwe na
Bertz Beat amashusho yayo akorwa na Big deal afatinyije na Batizo Ax.
“Amagambo Yawe’’ - Emmy Payton
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Emmy Payton wamamaye mu myaka yashize. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba asaba Imana kumva amagambo ye, ndetse akayibwira ko yaciye bugufi ategereje ibyiza biva mu ijuru. Ati “Reka amatwi, yanjye yumve ibyiza biva mu ijuru, reka amaso yanjye abone ibyiza biva mu ijuru.’’
Indirimbo zo hanze…
“Fire On Me” - Blaqbonez
“Yebo’’ - TXC & Davido ft. Tony Duardo & LeeMckrazy & DJ Biza
“Worthy’’ D’banj ft. Chechi Sarai, Youssou N’dour
“Aha’’ - D-ONE
“Yayo” - Rema
“One Call” - SPINALL, Omah Lay, Tyla
“Hehehe” - Rema
“Slippin” - Paul Russell ft. Meghan Trainor
“Count My Blessings’’ - Johnny Drille
[“Wahala” - Bien, Adekunle Gold and ShineTTW



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!