Dany avuga ko akiri mushya muri muzika nyarwanda ahagana za 2009, abanyamakuru batumye atinya cyane K8 Kavuyo bitewe n’inkuru zasakajwe cyane zibagereranya bituma yumva ko nibahura azamumerera nabi cyane.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air cyagarutse ku rugendo rw’uyu muraperi kuva atangira muzika yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri College Ami des Enfants .
Muri iki kiganiro, Dany Nanone yavuze ko ibyo gutinya K8 byaje nyuma yo gukora indirimbo ya mbere yise “Akamunani” yahuriyemo na King James.
Ati “Nkimara gukora indirimbo ya mbere abanyamakuru baravugaga kuri Radiyo ngo haje umwana mushya uririmba nka K8 n’undi urimba nka The Ben (ubwo bavuga King James) bakabigereranya.”
“Urumva abantu batangiye kutwitiranya ku buryo hajemo akantu k’ihangana rikomeye hagati yacu. Icyo gihe K8 yanakoze indirimbo anyataka ariko mpitamo kumwubaha kuko yari mukuru kuri njye ndavuga nti nabwo nkwiye kumusubiza, birakomeza kugeza aho bamenye kudutandukanya twese turakora kandi bigenda neza.”
Yakomeje avuga ko iyo yajyaga gukora indirimbo muri Studio yabanzaga koherezayo inshuti ye ikabanza kumurebera niba K8 Kavuyo atarimo.
Ati “K8 Naramutinyaga.Iyo najyaga kuri studio hari umusore twagendanaga witwa Selemani nabanzaga kumubwira ngo banza urebe ko K8 atarimo mbone kwinjira, numvaga ko umunsi umwe namfata azamerera nabi cyane.”
Umunsi umwe K8 yasanze Dany Nanone muri studio ari gukora indirimbo ubwoba buramwica igitima kiradiha kuririmba biramunanira.
Icyo gihe yagize amahirwe Bulldogg utarumvikanaga na K8 Kavuyo yinjira muri studio birangira K8 asohotse Dany Nanone akomeza gukora indirimbo atyo.
Dany yemeza ko ubu afitanye umubano mwiza na K8 Kavuyo ubwoba yari amufiteye bwari ubw’ubusa basigaye bandikirana cyane kuri telefone.
Uko King James yinjije Dany Nanone mu muziki
Dany Nanone avuga ko King James ari we watumye ajya muri studio bwa mbere gukora indirimbo ya mbere.
Ati “Niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nibwo nahuye na King James hari mu 2009 niga kuri College Ami des Enfants . Nari mfite inshuti yanjye yitwa Titi yiga muri APE Rugunga niwe wambwiye ko afite inshuti yitwa James (King James) araduhuza.”
“Icyo gihe twahise tujya i Nyamirambo turahura turamenyana dutangira kuririmbana , yahise anjyana muri studio ambwira ko hari umuhungu witwa T-Brown yakoreragaga Kimisagara ku Ntaraga, nakujyanayo ukareba niba udashobora gukora indirimbo sinarinzi uko bigenda ni ubwa mbere nari mpageze, ni ubwa mbere narimbonye bacura indirimbo.”
Dany yageze kwa T-Brown bacura injyana y’indirimbo “Akamunani” ayikorana na King James gusa kubera uburyo Producer Lick Lick ari we wari ugezweho bigiriye inama yo kuyimujyanira aba ariwe uyirangiza uyu muraperi wari ukiri muto atangira kwamamara ubwo.
Nyuma yo kumenyekana cyane aza ku rutonde rw’abaraperi bakomeye mu gihugu , Dany yageza aho asa n’uhagaritse ibijyanye n’umuziki ajya kwiga mu ishuri ry’u Rwanda rya Muzika amasomo yafatanyije no kwiga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) aho yize mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Avuga ko icyamuteye kujya kwiga umuziki ari uko hari indirimbo yari agiye gukorera umubyeyi we ariko bukeye bwabo yisanga yibagiwe uko indirimbo igenda n’amanota yayo.
Icyo gihe byamugoye kuyibutsa Ishimwe Clement wari ugiye kuyitunganya bitewe n’uko atari azi uko amanota y’indirimbo agenda cyangwa bayavuga we yabonaga aririmba gusa.
Ikindi gihe yigeze gusanga Christopher avuga amanota y’indirimbo abona uburyo we atabizi ahita yanzura kujya kwiga.
Nyuma yo kurangiza amasomo mu ntangiro za 2023 uyu muraperi yagarukanye imbaduko muri muzika ndetse indirimbo enye yakoze nyuma yaho zishimiwe bikomeye n’abakunzi ba muzika nyarwanda kugeza n’uyu munsi.
Umva “Akamunani” indirimbo ya mbere ya Dany Nanone yakoze yayihuriyemo na King James


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!