00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Darest yahishuye ko adateganya gusanga muri Amerika umugore baheruka kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 January 2026 saa 11:18
Yasuwe :

Ishimwe Prince wamenyekanye nka Darest mu itsinda Juda Muzik, wakoze ubukwe n’umugore we Iradukunda A. Souvenir usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yagaragaje ko adateganya kumusangayo vuba kuko hari byinshi agifite gukora mu Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yahimbiye umugore we, yise “Amore”.

Ati “Umugore tukimara gukora ubukwe yahise agenda, ariko njye ndacyahari hari byinshi ngitunganya.”

Yabajijwe niba nta mpungenge afite zo kubona Visa ya Amerika bitewe n’icyemezo ubutegetsi bwa Donald Trump bwafashe cyo guhagarika by’agateganyo gutanga Visa z’abimukira, ni ukuvuga abantu bashaka gutura muri Amerika mu gihe kirekire, baturutse mu bihugu 75 birimo n’u Rwanda; avuga ko bitaremezwa.

Ati “Nta kibazo mfite, kuko biriya ntabwo biremezwa. Igihe cyo kujyayo nikigera ntekereza ko bitazaba ikibazo kuri njye.”

Yasobanuye ko ‘Amore’ yahimbiye umugore we yayikoze kuko yashakaga kumushimisha no kumwereka ko urukundo rwabo atari urw’agahararo, ahubwo ruzaramba. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragazamo ibirori bakoze byo gusezerana.

Darest yakoze ubukwe bwabereye ahitwa Golden Garden ku i Rebero ku wa 7 Ukuboza 2025. Aha habereye imihango yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana mbere y’uko yakira abatumiwe.

Ubukwe bwa Darest bwatashywe n’inshuti ze zirimo abahanzi nka Knowless wari kumwe na Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu, Victor Rukotana n’abandi banyuranye.

Darest yakoze ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 27 Ugushyingo 2025.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge. Darest yateye ivi ku wa 10 Mutarama 2025, asaba uyu mukunzi we ko bazabana akaramata.

Darest na Souvenir bakundanye biturutse ku birori by’inshuti bahuriyemo.

Baje guhana nimero, batangira kujya baganira ari nabyo byaje kuvamo umubano ukomeye birangira bakundanye.

Darest yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Juda Muzik yari ahuriyemo na mugenzi we, Mbaraga Alex [usigaye yiyita Malo Junior], ariko baje gufata umwanzuro wo gutandukana mu 2023.

Muri Mata 2025, Darest yasohoye album yise “Souvenir 53”, icyo gihe yavuze ko izina ryayo yarikomoye kuri uyu mugore we.

Darest yakoze ubukwe n’umugore uba hanze yiyongera ku bandi babukoze n’aba-Diaspora bagahitamo kuguma mu Rwanda.

Muri abo harimo Bahati Makaca warushinze mu 2023 na Unyuzimfura Cécile, Josh Ishimwe warushinze umwaka ushize n’abandi.

Darest yakoze ubukwe mu Ukuboza 2025
Darest yahishuye ko adateganya gusanga muri Amerika vuba umugore baheruka kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages