00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Darlene, Umuramyi ukomeye muri Australia yaryohewe n’ibihe yagiriye mu Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 June 2018 saa 12:09
Yasuwe :

Darlene Zschech, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeye muri Australie amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu gutangiza ibikorwa by’umuryango w’ibikorwa by’ubugiraneza yashinze.

Uyu muramyi ni umwe mu bakomeye ku Isi biturutse ku ndirimbo zifite ubutumwa bwo kugandukira Imana yagiye akora mu bihe bitandukanye zirimo izarebwe n’abantu benshi nk’iyitwa “In Jesus’ Name,” “God Is Here,” “My Jesus, I Love Thee,” “Here I Am Send Me” n’izindi.

Zschech yageze mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 17 Kamena 2018. Mbere yo kuhava kuri uyu wa Gatatu, yashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko afite gahunda yo kuhagura inzu izakira ibikorwa by’umuryango we witwa Hope Unlimited Church Global.

Yavuze ko yari amaze igihe kirekire aribwa ribwa n’intimba yo kutagera mu Rwanda bitewe n’inama yahawe na muganga we. Uyu mugore mu 2003 yasanzwemo ‘cancer’ y’ibere ariko nyuma y’umwaka umwe yemeza ko yayikize.

Yagize ati “Nabonye ukuboko kw’Imana aha hantu, kandi nubwo hakiri urugendo rurerure rwo kugenda, urabibona neza ko imbabazi z’ukuri zakoreye mu buyobozi kuva hejuru no kuva hasi, zagiye zigeza impinduka mu buzima bw’abantu bitandukanye n’uko naba narigeze mbyibonera.”

Yavuze ko uyu ari umunsi wa nyuma ari muri iki gihugu umuryango we watangijemo ibikorwa byo kugarurira icyizere abababaye mu myaka 12 ishize, ari busezere amaze kugura inzu izajya ikorerwamo ibikorwa byo guhugura abantu.

Umuryango wa Hope Unlimited Church akuriye uri mu bihugu bitandukanye byagiye bigaragaramo ibihe by’amakuba ku Isi. Urugendo rwe ruri mu ruhererekane rw’izo ari kugenda akora mu bihugu akoreramo ibyo bikorwa nk’u Rwanda, Kenya, Cambodia n’u Buhinde.

Zschech ufatwa na bamwe nk’umwe mu bazamuye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ucuranzwe mu buryo bugezweho, yaherukaga mu Rwanda mu 2009 mu iserukiramuco rya Luis Palau ubwo hibukagwa ku nshuro ya 15 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yatangizaga ibikorwa by’umuryango we mu Rwanda mu 2009 yavuze ko “bizibanda ku kugarurira icyizere n’urukundo abacitse ku icumu n’intwari ziri kuri ubu butaka bwo mu rw’imisozi igihumbi.”

Indirimbo ye yitwa “Shout to the Lord” yamuhesheje ibihembo bikomeye birimo icya Dove Awards 1997 yaheshejwe na album yasohotse, ndetse n’icyo mu 1998. Zschech yagiye ashyirwa mu byiciro by’abagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihembo bitandukanye bikomeye.

Mu gitaramo cya 2009, yaririmbanye n’itsinda rya Hillsong, Nicole C Mullen wakoze “My redeemer lives,” itsinda rya Building 429, Dave Lubben n’umunyarwanda Enrique Sifa.

Darlene Zschech ni umuramyi ukomeye ku Isi

Zschech wahoze ari umupasiteri mu itsinda rya Hillsong muri iki gihe abarizwa mu banyamuryango ba Compassionart, umuryango w’ubugiraneza washinzwe n’icyamamare Martin Smith.

Uyu muririmbyikazi ukomeye ukomoka muri Australie amaze gukora album zirimo iyitwa “Kiss of Heaven” yahereyeho mu 2003, “Change Your World,” yasohotse mu 2005 n’izindi ebyiri yakoze mu 2011: “Simply Darlene” na “You Are Love”.

Usibye kwandika indirimbo zamamaye, Zschech yanditse n’ibitabo bikubiyemo ubutumwa bwo kuramya birimo icyitwa Worship (1996), Extravagant Worship (2002), The Kiss of Heaven (2003), The Great Generational Transition (2009) na Revealing Jesus: A 365-Day Devotional (2013).

Umuramyi Darlene Zschech amaze iminsi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages