Amakuru agoye kwemeza aravuga ko muri iyi minsi umunyamakuru, akaba n’umwe mu nzobere mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, David Bayingana yaba ari gushaka uko yatandukana n’umugore we Teriteka Kezie baheruka gushyingirwa kubera ko umwana babyaranye yahindutse umuzungu.
Akivuka, nyuma y’ukwezi n’igice bashyingiwe, nk’uko IGIHE twabitangaje, byari nk’ibisanzwe kuri Bayingana kubyara umwana w’inzobe.
Inshuti za hafi zivuga ko uyu mwana yaje gukura agenda aba inzobe cyane, ariko Bayingana akabifata nk’ibisanzwe kuko we n’umugore we bombi basanzwe nabo ari inzobe.
Bamwe mu nshuti za hafi cyane na Bayingana baravuga ko muri iyi minsi Bayingana yakomeje guterwa impungenge n’uko uyu mwana yaje gukura asa nk’umwarabu ariko nyuma biza kurangira abaye umuzungu bisobanuye ko Bayingana yaba atari we se nyir’izina.
Amakuru yizewe atugeraho yemeza ko Bayinganya yakomeje kugisha inama inshuti z’icyo yakora; ubu akaba ateganya kujya mu buyobozi gusaba gutana n’uyu mugore.
Aganira na IGIHE, Bayingana yamaganiye kure iby’aya makuru avuga ko atari byo. Yagize ati “Ndumva ari ubwa mbere mbyumvise kandi ndumva ari n’ubwa nyuma mbyumva” nuko ahita akupa.
Bayingana yashyingiwe na Teriteka Kezie, kuwa 25 Gicurasi 2013, bibaruka umwana w’umuhungu kuwa 6 Nyakanga 2013.



















TANGA IGITEKEREZO