IGIHE twamenye ko umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, akaba n’umwe mu bakora mu bijyanye n’imyidagaduro David Bayingana yibarutse umuhungu kuri uyu wa 6 Nyakanga 2013.
Bayingana, uri mu banyamakuru bazwi kandi bakundwa cyane hano mu Rwanda (biciye mu kiganiro Ten Sport), yaherukaga kurushinga n’Umurundikazi witwa Teriteka Kezie, kuwa 25 Gicurasi 2013, nk’uko IGIHE twari twabibatangarije muri iyi nkuru David Bayingana agiye gushyingirwa.
Ibi bisobanuye ko yibarutse amaze ibyumweru bitandatu asezeranye imbere y’Imana n’uyu mugore we.
Teriteka yibarutse imfura ya Bayingana mu gihe uyu Bayingana yari yitabiriye ibirori by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III i Muhanga. Bayingana asanzwe ari umwe mu bakozi bashinzwe gutegura, gahunda n’imigendekere myiza y’ibitaramo bya Primus Guma Guma (staff).
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Bayingana yavuze ko yaje mu kazi azi ko umugore we ari hafi yo kubyara, ariko ko yamuzirikanaga. Yagize ati “Buriya hariya nari ndi, nari ndi kumusengera cyane.”
Tariki ya 21 Werurwe, nibwo Bayingana yashyingiwe imbere y’umuryango n’uyu Teriteka i Bujumbura mu Burundi. Tariki ya 23 Werurwe 2013, Bayingana yashyingiwe imbere y’amategeko mu biro by’Ububabyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.
Bayingana aje ku rutonde rw’ibyamamare nka Nyampinga Isimbi Deborah Abiellah, umuhanzi akaba n’umushyushyabirori Ally Soudy n’abandi babyaye amezi icyenda adashize nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu muco nyarwanda.
Amafoto ya Bayingana na Teriteka:



















TANGA IGITEKEREZO