00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Guetta yahaye Ayra Star ikamba rya Rihanna

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 10 December 2023 saa 03:43
Yasuwe :

Rurangiranwa mu mwuga wo kuvanga umuziki, David Guetta yatangaje ko abona umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Star nka Rihanna w’ahazaza.

Mu kiganiro na Radio Cool FM yo muri Nigeria, David Guetta wamamaye cyane mu kazi ko kuvanga umuziki, yatangaje ko Ayra Star ari we muhanzikazi uzagera aho Rihanna Fenty yageze.

Guetta avuga ko Ayra Star afite buri kimwe cyose kimwemerera kumera nka Rihanna ndetse akagera aho yageze.

Ibi Guetta yabitangaje ubwo yagarukaga ku buryo yahuye na Ayra Star, umuhuro waje kuvamo mwe mu ndirimbo uyu mugabo yakunze cyane yitwa ‘Big FU’.

Guetta yavuze ko yahuriye na Ayra Star i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakaganira ndetse bikavamo gukorana iyi ndirimbo bafatanyije n’Umuraperi Lil Durk uri mu bagezweho.

David yagize ati “Abantu baba muri uru ruganda ndetse n’imibare yo muri Los Angeles, ibona Ayra Star nka Rihanna w’ahazaza.”

Pierre David Guetta wamamaye nka David Guetta afatwa na benshi nk’umuhanga mu kuvanga umuziki bitewe n’uduhigo dutandukanye amaze guca.

David ukomoka mu Bufaransa amaze iminsi mike aciye akandi gahigo ko kugurisha amatike ibihumbi 30 mu minota itanu y’igitaramo azakorera Chateau de Chambord tariki 24 Kamena 2024.

Ayra Star w’imyaka 21 ni umwe mu bahanzikazi bahiriwe n’umwaka wa 2023, kuva ndirimbo ‘Sability’ kugeza kuri ‘Rush’ ihatanye mu bihembo bya Grammy 2024.

Rurangiranwa mu kuvanga umuziki David Guetta asanga Ayra Star ari we Rihanna w'ahazaza
Inshuro nyinshi, Ayra Star yagiye agaragaza ko ari umufana ukomeye wa Rihanna
Ayra Star ari mu bahanzi baserukiye Afurika muri uyu mwaka wa 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages