Mu kiganiro na Radio Cool FM yo muri Nigeria, David Guetta wamamaye cyane mu kazi ko kuvanga umuziki, yatangaje ko Ayra Star ari we muhanzikazi uzagera aho Rihanna Fenty yageze.
Guetta avuga ko Ayra Star afite buri kimwe cyose kimwemerera kumera nka Rihanna ndetse akagera aho yageze.
Ibi Guetta yabitangaje ubwo yagarukaga ku buryo yahuye na Ayra Star, umuhuro waje kuvamo mwe mu ndirimbo uyu mugabo yakunze cyane yitwa ‘Big FU’.
Guetta yavuze ko yahuriye na Ayra Star i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakaganira ndetse bikavamo gukorana iyi ndirimbo bafatanyije n’Umuraperi Lil Durk uri mu bagezweho.
David yagize ati “Abantu baba muri uru ruganda ndetse n’imibare yo muri Los Angeles, ibona Ayra Star nka Rihanna w’ahazaza.”
Pierre David Guetta wamamaye nka David Guetta afatwa na benshi nk’umuhanga mu kuvanga umuziki bitewe n’uduhigo dutandukanye amaze guca.
David ukomoka mu Bufaransa amaze iminsi mike aciye akandi gahigo ko kugurisha amatike ibihumbi 30 mu minota itanu y’igitaramo azakorera Chateau de Chambord tariki 24 Kamena 2024.
Ayra Star w’imyaka 21 ni umwe mu bahanzikazi bahiriwe n’umwaka wa 2023, kuva ndirimbo ‘Sability’ kugeza kuri ‘Rush’ ihatanye mu bihembo bya Grammy 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!