Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, anakunzwe bikomeye mu nshyashya za 2017 zirimo iyitwa ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi. Agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahavuye.
Igitaramo cya Davido cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Sony Music isanzwe imufasha mu muziki ndetse na kompanyi ya Positive Production iyobowe na Kanobana Judo wazanye Stromae i Kigali.
Davido azaririmbira kuri Stade Amahoro ku itariki ya 3 Werurwe 2018. Iki ni kimwe mu bitaramo by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino muri Afurika.
Muri ibi bitaramo akora, Davido aririmba ahanini indirimbo zakunzwe yakoze mu 2017 n’inshyashya aheruka gutangiriraho uyu mwaka wa 2018. Azabanzirizwa ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman, Charly na Nina ndetse na Buravan.
Davido yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe yaririmbanye na Cindy Sanyu wo muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO