00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido akoresha miliyoni 400 Frw buri kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 07:50
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ukora umuziki wa Afrobeats, David Adeleke wamamaye nka Davido, yatangaje ko ubuzima bw’umuntu uzwi cyane busaba amafaranga menshi, avuga ko akoresha hagati ya miliyoni 300 na miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye Davrel uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi.

Yavuze ko amafaranga akoresha buri kwezi ari hagati y’Amadolari ya Amerika 200.000 na 300.000, ni ukuvuga hafi miliyoni 300 kugeza kuri miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanzi w’imyaka 33 yavuze ko ayo mafaranga atarimo ibyo umugore we Chioma Adeleke n’abandi bagize umuryango we bakoresha.

Ati “Nkoresha hagati y’Amadolari 200.000 na 300.000 buri kwezi, kandi ayo mafaranga ntarimo ibyo umugore wanjye akoresha cyangwa abandi bagize urugo rwanjye.”

Davido kandi yavuze ko ayo mafaranga atarimo amafaranga ajya mu kugura imodoka zihenze n’imirimbo y’agaciro, ibintu bikunze kuranga ubuzima bw’abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga yavuze ko kuba icyamamare bigira ikiguzi cyabyo, aho usanga bisaba gukoresha amafaranga menshi mu mibereho ya buri munsi, imirimo ijyanye n’umwuga ndetse no gukomeza kubungabunga isura y’umuntu uzwi.

Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, aho umuziki we wa Afrobeats wamuhesheje abafana mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Davido akoresha miliyoni 400 Frw buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages