00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido azatemberezwa mu bice byihariye mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 March 2018 saa 10:27
Yasuwe :

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido] ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, azahava akoze igitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Igitaramo Davido yatumiwemo kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’. Icyo yatumiwemo mu Rwanda kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.

Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, anakunzwe bikomeye mu nshyashya za 2017 zirimo iyitwa ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi. Agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahavuye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Positive Production[iri gufatanya na Sony Music gutegura urugendo rwa Davido], Kanobana Judo yavuze ko bageze kure imyiteguro ndetse ko ibisabwa byose ngo uyu muhanzi aririmbe byamaze gutegurwa.

Yagize ati “Imyiteguro twarayikoze neza, ku ruhande rwa Davido na we ariteguye ku buryo igisigaye ari ukuza mu Rwanda akaririmbira abafana be bamutegereje. Ntabwo turamenya neza isaha azahagerera ariko ni kuri uyu wa Gatanu, isaha izamenyekane bitewe n’ikibazo cy’indege ye dushaka gukemura.”

Kanobana Judo yavuze ko impamvu batinze kumenya ibyerekeye amasaha Davido azagereraho i Kigali ari uko “biteganyijwe ko ashobora kuza mu ndege ye bwite”. Ati “Nibikunda turamufatira indege ye wenyine, byose biraterwa n’icyo turi bwemeze hagati yacu na Sony.”

Igitaramo cya Davido cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Sony Music isanzwe imufasha mu muziki ndetse na kompanyi ya Positive Production iyobowe na Kanobana Judo wazanye Stromae i Kigali.

Kanobana yemeje ko Davido azava mu Rwanda akoranye umushinga ukomeye na bamwe mu bahanzi nyarwanda ku bufatanye na Sony Music; azasubira iwabo muri Nigeria amaze gutambagizwa Umujyi wa Kigali mu duce twihariye. Aho azasura ngo hazatangazwa amaze kugera mu Rwanda.

Yagize ati “Naza tuzamutembereza amenye uko umujyi wacu umaze gutera imbere, tuzamutembereza ahantu hihariye ku buryo amenya Kigali, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru azanakora urugendo rwo kuvuga imishinga ye mu bitangazamakuru bitandukanye.”

Davido ashobora kuzaza i Kigali mu ndege ye bwite

Muri ibi bitaramo akora, Davido aririmba ahanini indirimbo zakunzwe yakoze mu 2017 n’inshyashya aheruka gutangiriraho uyu mwaka wa 2018. Mu gitaramo azakorera mu Rwanda azabanzirizwa n’abahanzi barimo Riderman, Charly na Nina ndetse na Buravan.

Davido yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe yaririmbanye na Cindy Sanyu wo muri Uganda.

Amatike y'igitaramo cya Davido ari kugurishirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages