Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, Ali Kiba na we ari mu bahanzi ba mbere bafite izina rikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.
Iki gitaramo kizabera mu nyubako isanzwe yakira ibitaramo bikomeye ahitwa Place Birmingham Palace [Rue de Birmingham 112. 1070-Bruxelles] guhera saa tatu z’umugoroba.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Justin Karekezi uyobora ishyirahamwe Team Production rifite ubunararibonye mu guhuza abahanzi b’ibyamamare ku Mugabane wa Afurika bajya kwerekana ubuhanga bwabo ku Mugabane w’u Burayi, yavuze ko batumiye aba bahanzi kugira ngo bafashe abantu kwinjira mu biruhuko by’impeshyi.
Yagize ati “Nk’uko bisanzwe twishimiye kuzahura muri iki gikorwa cyo gutangiza ibihe twakwita iby’ikiruhuko gikiru (vacances d’été), kuri iyi nshuro twatumiye abahanzi b’ibyamamare Davido wo muri Nigeria na Ali Kiba wo muri Tanzania. Ibi nabikoze mu buryo bwo guhuza Afurika y’Uburengerazuba n’iy’Uburasirazuba mu gitaramo kimwe, ntitube Abanyarwanda gusa nubwo ari twe twabiteguye.”
Iki gitaramo kandi kizasusurutswa n’aba Djs barimo Dj Flora Nyirimbabazi [ Dj Princess Flor], Dj Blink na Dj Willy Mix.
Karekezi yongeyeho ko we n’itsinda bafatanyije gutegura iki gitaramo ngo bageze kure imyiteguro ndetse amatike yatangiye kugurwa nk’ikimenyetso cyerekana uko aba bahanzi bategerejwe.
Yagize ati “Ibyerekeye kugitegura ubu tubigeze kure turiteguye, kandi abantu benshi bamaze kugura amatike, ayo nari nashyize muri Fnac yo yararangiye ibi bikanyereka ukuntu aba bahanzi bishimiwe kandi bategerejwe mu Bubiligi.”
“Ikintu gishimishije ni ukubona ukuntu iki gitaramo cyateranyije Abanyafurika benshi mu bihugu bitandukanye, kuko mu bo dufatanyije kugikorera ubuvugizi ni abasore n’inkumi baturuka mu Banyarwanda, Abarundi, Nigeria, Tanzania, Senegal n’abandi, nk’uhagarariye iri tsinda ndanezerewe kubona ikintu nk’iki kiduhuza turi benshi ku rwego rw’ibihugu.”
Yongeyeho ati “Ikindi navuga ni uko abayobozi bacu b’ibihugu by’afurika bari gushyira ingufu nyinshi mu guhuza imikoranire n’ubumwe bwa Afurika, natwe ku rwego rwacu tugomba gushyiraho akacu kuko dukora ibintu bihuza abantu benshi, kandi turi mu mahanga, noneho ibi bikaba byatuma koko abifitemo ubushobozi bamenyana bagahahirana kuko bagize aho bahurira, kuko buriya ibihuza abantu biberamo n’ibiganiro, kandi buriya Abanyafurika twifitemo ubushobozi tugomba gushyira hamwe tukibagirwa amacakubiri kandi bikatubyarira inyungu mu byo dukora byose.”
Uretse aba bahanzi b’ibyamamare muri Afurika hari abandi bateganyijwe kuzaririmba muri iki gitaramo barimo Umunyarwanda, Umunya-Togo n’undi wo muri Nigeria basanzwe bakorera umuziki mu Bubiligi.
Ali Kiba azagera mu Bubiligi kuwa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017 mu gihe Davido we azahagera mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO