Yabivugiye mu kiganiro na ‘Breakfast Club’ yemeza ko abana be bazakora mu bigo bya se, Deji Adeleke, usanzwe ari umwe mu bakire ba mbere muri Nigeria.
Kuvuga ibi, Davido yabitewe n’uko yavunitse cyane agerageza kureba ko yabona aho amenera mu muziki, agaragaza ko atifuriza abana be kugorwa nk’uko byamugendekeye, ahubwo ko gukora mu bigo bya se ari byo byatuma ubuzima bw’abana be bworoha.
Davido yanagarutse ku buryo se yanze kumufasha mu bijyanye n’umuziki we, ibyamwangiririje amarangamutima, icyakora avuga ko we azagerageza gufasha abana be mu gihe haba hari ushatse kuyoboka inzira ye.
Ati “Sinshaka kugira abana banjye nk’uko nagizwe. Rubyaro rwanjye, mugende mukorane na papa. Buri kuri Noheli, asohokana abuzukuru be bose. Kandi mbona ku bintu byose afite, birimo indege nyinshi ze bwite n’ibindi byose, ibyishimo bye ni ukubona abuzukuru be".
Avuze ibi nyuma yo kumenya ko umukobwa we w’imfura, Imade Adeleke, yatangiye umwuga wo kubyina no kuririmba cyane ko uyu mwana we muri 2021 yatangiye kujya mu bikorwa by’imyidagaduro birimo kwamamaza ibikorwa bya Eva Soap, ikigo gikora amasabune n’ibindi byifashishwa mu isuku.
Icyakora, byagumye ku mbuga nkoranyambaga gusa kuko atarajya kubigaragariza abafana imbonankubone cyangwa ku rubyiniro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!