00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yacyeje BK Arena aheruka gukoreramo igitaramo i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 May 2025 saa 09:18
Yasuwe :

Umuhanzi Davido uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika, yagaragaje ko BK Arena y’i Kigali iri mu nyubako zikwiriye kubera ibihugu byinshi icyitegererezo agaragaza ko atarakorera iwabo muri Nigeria igitaramo kinini kuko nta bikorwaremezo bihari.

Yabivugiye mu nama iri kuba guhera ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ya ‘Africa CEO Forum’. Iyi nama yahuje abarenga 2000, yitabirwa n’abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abanyapolitike, barebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Uyu muhanzi ubwo yahabwaga umwanya kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi yagarutse ku iterambere rya Afurika mu buhanzi ndetse n’ibikorwa remezo bibuherekeza, aho yagaragaje ko hari intambwe nini imaze guterwa.

Yavuze ko yize muri Amerika ariko akenshi yatungurwaga no kubona abantu benshi baramubazaga niba muri Afurika haba ibikorwa bifatika.

Ati “Mu by’ukuri, inganda z’ubuhanzi muri Afurika zateye imbere ku rwego rwo hejuru, zirenga kuba iz’Abanya-Nigeria gusa, ahubwo ziba iza Afurika yose. Nagiye kwiga muri Amerika mfite imyaka hagati ya 15 na 17, icyo gihe kumva ko uri Umunyafurika byafatwaga nabi. Abantu bambazaga, ‘Wageze hano ute?’, ‘Mu gihugu cyanyu se hari indege?’ Mbabwira nti, ‘Imodoka iyo ari yo yose mufite hano muri Amerika, natwe tuyifite muri Nigeria.’’

Avuga ko kuva kera yaharaniraga iterambere rya Afurika ndetse mbere atangira umuziki yahisemo gusubira muri Nigeria, aho gukorera umuziki muri Amerika.

Ati “Natangiriye umuziki iwacu, ariko nyuma umuziki wanjye ni wo wansubije muri Amerika. Ubu ndagurisha amatike y’ibitaramo nkuzuza inzu z’imyidagaduro, ndetse nkandika amateka. Ariko ikintu cy’ingenzi kuri njye, sinumva ko umuntu azumva ko azamenyekana ari uko akunzwe muri Amerika cyangwa mu Bwongereza ari cyo kigomba kuba intego y’umuhanzi w’Umunyafurika. Oya. Intego nyayo ni gukorera ibikomeye hano iwacu.”

Avuga ko ubu ikibazo gikomeye kiri muri Afurika ari aho gukorera ibitaramo kuko ibihugu byinshi nta hantu hanini habigenewe hahari. Ni naho yahise atanga urugero avuga ko kuri ubu u Rwanda na Senegal biri mu bihugu byafashe iya mbere mu gutanga umusanzu mu kubaka ahantu habera ibitaramo.

Ati “Ikibazo gikomeye mfite ubu ni ahantu habera ibitaramo biba imbonankubone[...] Impamvu? Umuziki wageze ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo dushaka gutanga ibitaramo bikomeye nka biriya dukorera mu Bwongereza n’i Burayi. Ariko reka nkwibwirire ikindi kintu sinarakorera igitaramo muri Nigeria, si uko bidashoboka, ahubwo ni uko tudafite ibikorwaremezo bibibemerera.”

Arakomeza ati “Ntekereza ko u Rwanda rufite aho hantu. Na Dakar nayo ifite ahantu heza ho gukorera ibitaramo. Hari n’ahandi bari kubaka, ariko haracyari mu nzira.”

Uyu muhanzi yavuze ko yashoye amafaranga mu muziki adategereje inyungu cyane ko abahanzi bakorana nta n’umwe umwishyura, ndetse ubu akaba yarerekeje amaso muri sinema.

Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023. Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena muri Giants of Africa Festival yaberaga i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13 igasozwa ku wa 19 Kanama 2023.

Yasojwe mu gitaramo cyari kirimo abahanzi barangajwe imbere n’abanya-Nigeria Davido na Savage, Umunya- Afurika y’Epfo Tayla ndetse na Bruce Melodie.

Davido yacyeje BK Arena aheruka gutaramiramo mu 2023
Davido ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina muri Afurika. Uyu muhanzi avuga ko abahanzi bo muri Afurika bakwiriye kwigirira icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages