00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yageze i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 October 2023 saa 11:58
Yasuwe :

Umuhanzi David Adedeji Adeleke [Davido] utegerejwe mu gitaramo gitangirwamo ibihembo bya Trace Awards yasesekaye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2023 saa Yine n’Igice z’ijoro.

Davido ni umwe mu bahanzi barataramira Abanyarwanda n’abashyitsi bagendereye u Rwanda bitabiriye ibirori bya Trace Awards and Festival mu birori biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukwakira 2023, muri BK Arena.

Uyu munyamuziki uherutse kwibaruka impanga yaherukaga i Kigali mu mezi abiri ashize aho yataramiye abakunzi b’umuziki bitabiriye Iserukiramuco Giants Of Africa.

Davido yageze i Kigali nyuma y’amasaha make Chris Brown ashyize hanze indirimbo “Sensational” bakoranye ndetse na Lojay.

Ibirori bya Trace Awards and Festival Davido yitabiriye byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 bizageza ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Davido yaje muri ibi birori asanga abandi bahanzi b’ibyamamare bamaze kugera mu Rwanda barimo Rema, Diamond Platnumz, Musa Keys, Yemi Alade, D’banj, Pheelz, Juma Jux n’abandi.

Ibi birori byateguwe na Trace Group ifite shene za televiziyo zitandukanye hirya no hino muri Afurika izaba yizihiza imyaka 20 itangiye gutanga serivisi zayo.

Biteganyijwe ko abahanzi basaga 50 bazanyura ku rubyiniro muri BK Arena mu gihe cy’amasaha ane.

Ibi bihembo bikomeye ku Mugabane wa Afurika bigiye gutangwa bwa mbere bizabera mu Rwanda, byatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye.

Bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Bruce Melodie kandi ahatanye mu kindi cyiciro cy’abahanzi bahize abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwo muri Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.

Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

Davido yageze i Kigali ari mu ndege ye yihariye
Nyuma y'amezi abiri Davido agarutse i Kigali yitabiriye ibirori bya Trace Awards and Festival
Davido azataramira Abanyarwanda n'abashyitsi bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards and Festival muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages