Davido ni umwe mu bahanzi barataramira Abanyarwanda n’abashyitsi bagendereye u Rwanda bitabiriye ibirori bya Trace Awards and Festival mu birori biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukwakira 2023, muri BK Arena.
Uyu munyamuziki uherutse kwibaruka impanga yaherukaga i Kigali mu mezi abiri ashize aho yataramiye abakunzi b’umuziki bitabiriye Iserukiramuco Giants Of Africa.
Davido yageze i Kigali nyuma y’amasaha make Chris Brown ashyize hanze indirimbo “Sensational” bakoranye ndetse na Lojay.
Ibirori bya Trace Awards and Festival Davido yitabiriye byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 bizageza ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.
Davido yaje muri ibi birori asanga abandi bahanzi b’ibyamamare bamaze kugera mu Rwanda barimo Rema, Diamond Platnumz, Musa Keys, Yemi Alade, D’banj, Pheelz, Juma Jux n’abandi.
Ibi birori byateguwe na Trace Group ifite shene za televiziyo zitandukanye hirya no hino muri Afurika izaba yizihiza imyaka 20 itangiye gutanga serivisi zayo.
Biteganyijwe ko abahanzi basaga 50 bazanyura ku rubyiniro muri BK Arena mu gihe cy’amasaha ane.
Ibi bihembo bikomeye ku Mugabane wa Afurika bigiye gutangwa bwa mbere bizabera mu Rwanda, byatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye.
Bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane mu Rwanda harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Bruce Melodie kandi ahatanye mu kindi cyiciro cy’abahanzi bahize abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwo muri Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.
Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!