Davido yaririmbiye i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu atangiza urugendo rw’ibitaramo yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’. Yafatanyije n’abahanzi barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.
Mu buryo butunguranye, uyu muhanzi uri mu ba mbere bakomeye muri Afurika yahamagaye Jay Polly nk’umuhanzi ukomeye mu Rwanda yiyumvamo kurusha abandi ndetse ngo ni we azi wenyine.
Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, anakunzwe bikomeye mu nshyashya za 2017 zirimo iyitwa ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi.
Yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe Jay Polly na Urban Boyz nibo bahanzi boroheje bamubanjirije ku rubyiniro; ibi byamusigiye urwibutso rukomeye ku Rwanda ndetse n’ubu yananiwe kubyibagirwa.
Ubwo Davido aheruka mu Rwanda, yageze ku rubyiniro akurikiranye na Jay Polly wari umaze gushyushya abafana mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yahageze abafana bongeye gukonja ku buryo bitamworoheye kongera kubahagurutsa bityo bimwereka ko ‘inkoko iri iwabo ishonda umukara’.
Yavuye mu Rwanda yirahira umuraperi Jay Polly, ibi byaranditswe ndetse bivugwaho mu buryo bukomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Davido yagarutse agifite Jay Polly mu mutwe ndetse ngo ‘ni we muhanzi yubaha mu bo mu Rwanda bose’.
Mu gitaramo hagati, Davido yikije gato abwira abafana ati “Nshobora kubabwira umuhanzi nkunda cyane mu Rwanda? Murabyiteguye?” Yahise yicira ijisho Dj we witwa Ecool na we ahita acuranga indirimbo ‘Ku musenyi’ ya Jay Polly.
Jay Polly yahise azamuka ku rubyiniro aherekejwe n’umugore we. Yahageze ahita afata ijambo agira ati “Davido ni mukuru wanjye. Ntewe ishema nawe mukuru wanjye! Nkwereke icyo mfite?” Davido na we ati “Binyereke muvandimwe.”
Jay Polly yahise yanzika n’indirimbo ‘Ku musenyi’ abwira Davido ngo amufashe bayiririmbe. Davido yaririmbye afatanye urunana n’umuhanzi Jay Polly afata nk’ukomeye cyane i Kigali.
Uyu muraperi yasoje kuririmba ahita abwira abafana ko bakwiye kwitega ikintu gikomeye azakorana na Davido. Amaze kuririmba, Jay Polly n’umugore we bakomeje kwisirisimba hafi ya Davido aririmba kugeza ubwo yatashye nabo baramukurikira bajya kunoza ibiganiro.
























TANGA IGITEKEREZO