00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yashwanye n’inshuti ye Tiwa Savage

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 9 January 2024 saa 05:50
Yasuwe :

Umubano wa Davido na Tiwa Savage ukomeje kuba mubi, nyuma y’aho bimenyekanye ko intandaro y’umwuka mubi hagati y’aba bombi, ari uko Davido yatereranya imfura ye y’umukobwa.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byavuze ko Imade Adeleke, imfura ya Davido na Nyina Sophia Momodu ari bo mpamvu yatumye uyu muhanzi n’inshuti ye Tiwa Savage badacana uwaka.

Ibimenyetso byo kurebana ay’ingwe hagati ya Davido na Tiwa Savage byatangiye ubwo aba bombi bahagarikaga gukurikirana ku rubuga rwa Instagram, bikavugwa ko uyu muhanzikazi atari yishimiye uburyo Davido yatereranye imfura ye.

Ku rundi ruhande ariko ngo Davido yahagaritse gukurikira inshuti ye Tiwa Savage, nyuma yo kumenya ko we na Sophia Momodu wamubyariye imfura bamuhoza mu biganiro.

Kugeza ku wa Mbere, tariki 8 Mutarama 2023, aba bombi bari bataragira icyo bavuga ku mpamvu yateye uyu mwuka mubi wavuyemo guhagarika gukurikirana. Icyo gihe ni bwo Tunji Balogun wabyaranye na Tiwa Savage yabyinjiyemo.

Uyu mugabo uzwi nka Tee Billz ku mbuga nkoranyambaga, yibasiye Davido avuga ko yubahutse umuryango we cyane, ku buryo agomba kwihorera kandi akamubabaza.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Tee Billz yirinze guhishura impamvu y’uyu mujinya, gusa byagaragara ko hari igikorwa runaka Davido yakoreye uyu muryango cyawuzuye.

Tee Billz yavuze ko bibabaje kubona we, Tiwa Savage babyaranye na Jamil umuhungu wabo bubaha cyane Davido n’umukobwa we Imade, ariko uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo ‘Unavailable’ akabitura agasuzuguro.

Tee Billz yatangaje ibi nyuma y’iminsi Tiwa Savage atambukije amashusho kuri Snapchat avuga ko umuhungu we Jamil asigaye amuraza ijoro aganira na Imade wa Davido kuri telefoni.

Bivugwa ko kandi umubano wa Davido na Tiwa Savage ushobora kuba uri kwangizwa na Nyina wa Imade Adeleke uri kubateranya abwira uyu muhanzikazi uburyo uyu muhanzi atari umubyeyi mwiza ku mukobwa wabo.

Mu bundi butumwa uyu mugabo yatambukije kuri Instagram akaza kubusiba, yavuze ko bibabaje kubona Davido uri mu bahanzi bakize ku Mugabane wa Afurika atererana imfura ye y’umukobwa, akamara imyaka atamwikoza.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, Imade Adeleke w’imyaka icyenda yajyanywe mu bitaro, Se Davido araruca ararumira bitera bamwe mu bafana be kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko atagira umutima wa kimuntu.

Nubwo ibi byose biri kumuvugwaho, Davido ntasiba gutambutsa amafoto ari kumwe n’umugore we Chioma aho bari kuryohereza ubuzima mu Birwa bya Saint Kitts na Nevis.

Umubano ukomeje kuba mubi hagati ya Tiwa Savage na Davido
Davido arashinjwa gutererana imfura ye Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Momodu
Tee Billz wabyaranye na Tiwa Savage yongeye kwibasira Davido

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages