Ibi byatangajwe n’abashinzwe ibikorwa by’uyu muhanzi, bavuga ko akeneye umwanya uhagije wo kuba ari kumwe n’umuryango we muri ibi bihe bigoye nyuma y’urupfu rw’umuhugu we w’imyaka itatu, Ifeanyi Adeleke.
Mu itangazo bashyize ahagaragara banditse bagira bati, “Twakoze byinshi byari bikomeye ariko umwanzuro wo gusubika iserukiramuco rya ‘Are We Africans Yet ? (A.W.A.Y)’ ni ibintu bikenewe cyane.”
Bakomeje bagira bati “Muri iki gihe Davido akeneye umwanya uhagije amarana n’abo akunda ndetse n’umuryango we.”
Iri serukiramuco ryimuriwe ku wa Gatandatu wa tariki 18 Ugushyingo 2023, abaguze amatike basabwe kwihanganira impinduka, bizezwa ko ayo baguze azahabwa agaciro umwaka utaha.
Iri serukiramuco ryari kuzabera mu nyubako ya State Farm Arena yakira abantu basaga ibihumbi 20 iri mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.
Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco barimo; Mayorkun, Stonebwoy, BNXN, Kizz Daniel, Pheelz, Lojay, n’abandi.
Uretse iri serukiramuco , uruganda rwa PUMA rwahagaritse imurikwa ry’ibicuruzwa byayo byamazwa na Davido binyuze mu cyitwa ‘We Rise by Lifting Others’.
Davido yatangiye ukwezi k’Ugushyingo ari mu byago byo kubura umwana w’umuhungu waguye muri piscine iri mu rugo rw’uyu muhanzi i Lagos muri Nigeria.
Hashize icyumweru Davido nta gikorwa gishya agaragaraza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha nyuma y’urupfu rw’umuhungu we yabyaranye na Chioma Rowland.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!