Mu gitaramo cyiswe NI WOWE cyakurikiye umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20, umuhanzi Davido wataramiye Abanyarwanda aturutse muri Nigeria, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cye cya kabiri anavuga ko akunda mu buryo bukomeye Perezida Paul Kagame.
Muri iki gitaramo Davido yabimburiwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Ama G, Dream Boyz, Urban Boyz, Jay Polly, Maria Yohana, Mani Martin, Masamba, Jules Sentore, Erc Mucyo, Tom Close n’abandi benshi.
Mu butumwa buri muhanzi yagiye agarukaho ubwo yageraga imbere y’abakunzi ba muzika bari bateraniye muri Stade Amahoro ari naho iki gitaramo cyabereye, bibutsaga Abanyarwanda ko Kwibohora ari inzira ndende kandi buri wese akaba agomba kwambarira gukomeza kurwana intambara yo kwibohora mu buryo butandukanye, haba mu buzima, imibereho, ubumenyi , ubukungu, kubana neza na bagenzi be, gukunda igihugu n’ibindi.
Davido wari utegerejwe na benshi ubwo yageraga ku rubyiniro yabanje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze yahimbye mbere y’izamenyekanye mu Rwanda gusa wabonaga mu bafana batazizi. Indirimbo ze nka Aye, Skelewe, Gobe na Number One Remix, ni zo Abanyarwanda bishimiye cyane dore ko ari nazo zamenyekanye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mbere gato yo kuririmba Gobe, Davido yasabye abamucurangiraga gucecekesha ibyuma akaganira n’abafana maze ahita ababaza niba na bakunda Perezida w’u Rwanda nk’uko na we amukunda, maze Stade yose imwereka ko yishimiye Umukuru w’u Rwanda. Davido yahise ababwira ko akunda Perezida w’u Rwanda bikomeye kubera uburyo yitwara ndetse anavuga ko afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri.
Davido ati, “Nkunda Perezida w’u Rwanda, ni umugabo ukomeye kandi wicisha bugufi. U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri”
Nubwo Davido na Cindy ari bo bari abahanzi b’ibyamamare baturutse hanze y’u Rwanda bari bategerejwe na benshi kuri Stade Amahoro, Jay Polly ubwo yageraga ku rubyiniro, abakunzi ba muzika hafi ya bose bari aho iki gitaramo cyabereye babyinanye na we kugeza avuye ku rubyiniro ku buryo nta washidikanya ko ari we wanyeganyeje stade kurusha abandi bose.
AMWE MU MAFOTO:
Amafoto: Kalisa



















TANGA IGITEKEREZO