Ni amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yafashwe na se wa Davido (Adedeji Adeleke) yishimira aba buzukuru babiri yakiriye.
Davido utishimiye ishyirwa hanze ry’aya mashusho ntaremeza cyangwa ngo ahakane iby’iyi nkuru, gusa yasabye uwayasakaje kuyasiba.
Ni amashusho agaragaza Chioma ateruye abana babiri yicaye mu kagare gatwawe na Davido, ugaragaza akanyamuneza atewe no kwakira aba bana.
Davido amaze iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga anyuzaho ubutumwa bugaragaza ko ari mu bihe byiza ndetse ko Imana ikora ibitangaza.
Ubutumwa aherutse kunyuza kuri X yahoze ari Twitter yavuze ko iki cyumweru yakigiriyemo ibihe bidasanzwe atigeze agira mu buzima bwe.
Uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo yise ‘In The Garden’ yahuriyemo na Morravey, mu magambo yaririmbye yavuze ko umukunzi we agiye kwibaruka impanga.
Davido na Chioma baherutse gupfusha umwana w’umuhungu David Ifeanyi w’imyaka itatu warohamye mu bwogero bwo hanze (piscine) mu Ukwakira kwa 2022.
Amashusho yafashwe n’umubyeyi wa Davido wishimiye kwakira aba bazukuru babiri b’impanga


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!