00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yibarutse impanga

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 October 2023 saa 08:41
Yasuwe :

David Adedeji Adeleke [Davido] n’umugore we Chioma Avril Rowland bibarutse abana babiri b’impanga zavukiye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, se yavukiyemo.

Ni amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yafashwe na se wa Davido (Adedeji Adeleke) yishimira aba buzukuru babiri yakiriye.

Davido utishimiye ishyirwa hanze ry’aya mashusho ntaremeza cyangwa ngo ahakane iby’iyi nkuru, gusa yasabye uwayasakaje kuyasiba.

Ni amashusho agaragaza Chioma ateruye abana babiri yicaye mu kagare gatwawe na Davido, ugaragaza akanyamuneza atewe no kwakira aba bana.

Davido amaze iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga anyuzaho ubutumwa bugaragaza ko ari mu bihe byiza ndetse ko Imana ikora ibitangaza.

Ubutumwa aherutse kunyuza kuri X yahoze ari Twitter yavuze ko iki cyumweru yakigiriyemo ibihe bidasanzwe atigeze agira mu buzima bwe.

Uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo yise ‘In The Garden’ yahuriyemo na Morravey, mu magambo yaririmbye yavuze ko umukunzi we agiye kwibaruka impanga.

Davido na Chioma baherutse gupfusha umwana w’umuhungu David Ifeanyi w’imyaka itatu warohamye mu bwogero bwo hanze (piscine) mu Ukwakira kwa 2022.

Amashusho yafashwe n’umubyeyi wa Davido wishimiye kwakira aba bazukuru babiri b’impanga

Davido n'umugore we Chioma bibarutse impanga zavukiye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Davido utishimiye ishyirwa hanze ry'aya mashusho ntaremeza iby'iyi nkuru nziza cyangwa ngo abihakane
Davido na Chioma umwaka ushize bapfushije umwana w'umuhungu w'imfura warohamye mu bwogero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages