David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka ‘Davido’ yikuye mu rubanza ku mukobwa we, Imade Adeleki, nyuma yo kutanyurwa n’imyitwarire y’abunganira mu mategeko uruhande bahanganye.
Abinyujije kuri X, Davido avuga ko atigeze ashaka uburenganzira bwose bwo kugenzura uyu mwana, ko icyo yashakaga na we ari ukugira uburenganzira bungana mu kurera umwana hagati ye na Sophia bamubyaranye.
Ni icyemezo yafashe cyishimirwa n’abatari bake, ariko we agaragaza ko ibyo yakoze na byo ari inyungu z’umwana we. Ati “Sinzi impamvu abantu bishimye, nta muntu watsinze, nta n’uwatsinzwe usibye Imade [...] rero sinzi impamvu abantu bari mu byishimo.”
Davido yavuze ko yahisemo kwikura muri uru rubanza, nyuma y’uko bari batangiye kumucyurira bavuga ku mwana we w’umuhungu wapfuye.
Ati “Nahisemo kwikura mu rubanza ubwo yakinaga ikarita ye ya nyuma. Kuzana umuhungu wanjye wapfuye! Ibyo si ibintu nari kwihanganira”.
Yakomeje anenga ubunyamwuga buke bwaranze uruhande bari bahanganye mu mategeko, ariko ko bidatinze azabibona namara gukura.
Davido aheruka kugaragara ari kumwe n’uyu mukobwa we, ubwo yari yaje kumushyigikira mu marushanwa yo kuririmba, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.
Ubushyamirane hagati ya Davido na Sophia ni imwe mu nkuru zakomeje kuvugisha benshi, ariko kugeza ubu yashakanye na Chioma Adeleke muri Werurwe 2023, nubwo mu 2025 bongeye gukora ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!