Album ‘Amikoro’ izajya hanze ku wa 30 Nzeri 2026 igizwe n’indirimbo zirimo ‘Urwibutso’, ‘Ngwino’, ‘Kitandani’ yakoranye na Davis D, ‘Isabukuru’, ‘Ibyo utabonye’, ‘Kuko wemeye’ yakoranye na Afrique, ‘Amikoro’, ‘Imitoma ya Gen-Z’, ‘Droit de Bouchon’ yakoranye na Mico The Best, ‘Ndabakwepa’ na ‘Umuhoza’.
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi mu muziki Nyarwanda, aho urugendo rwe rwatangiriye mu itsinda ‘The Brothers’ mbere yo gukomeza gukora umuziki ku giti cye.
Yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2000, ari umwe mu bagize ‘The Brothers’, itsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bya Bihe’, ‘Yambi’ na ‘Nyemerera’.
Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda, Danny Vumbi yatangiye urugendo rwo kwikorana, ahita anamenyekana cyane nk’umuhanzi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.
Mu 2012 yatangiye urugendo nk’umuhanzi wigenga, album zirimo ‘Umudendezo’, ‘Kuri Twese’, ‘Inkuru Nziza’ na ‘365’.
Usibye kuririmba, Danny Vumbi azwi cyane mu kwandika indirimbo z’abandi bahanzi.
Mu ndirimbo harimo ‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Agatege’ ya Charly na Nina, ‘Ku Ndunduro’ ya Social Mula, ‘Ntibisanzwe’ ya King James n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!