00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D na B Threy bavuye i Huye bataririmbye nyuma yo kubura abantu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 December 2023 saa 10:37
Yasuwe :

Davis D na B Threy bari bategerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Huye ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, batashye bataririmbye nyuma yo kubura abafana.

Isaha y’igitaramo yageze mu cyumba cy’imyidagaduro cya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Huye, nta muntu n’umwe urinjiramo cyane ko abanyeshuri batari baguze amatike.

Abateguye iki gitaramo bigiriye inama yo kugikura ku mafaranga bagishyira ku buntu, nabwo abanyeshuri batarenze 18 baba aribo bagera aho cyagombaga kubera.

Umwe mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Huye twaganiriye, yavuze ko ikibazo abateguye iki gitaramo bagize ari ukudakorana n’ubuyobozi bw’abanyeshuri.

Ati “Abateguye igitaramo ntabwo bigeze bakorana n’ubuyobozi bw’abanyeshuri, biragoye ko byagenda uko ubyifuza utakoranye n’abantu babana n’abanyeshuri umunsi ku wundi.”

Uyu munyeshuri yavuze ko urugero rwa hafi ari ukuntu igitaramo cya Isango Star cyagenze neza bitewe n’uko bo bakoranye n’ubuyobozi bw’abanyeshuri bukabafasha mu kumenyekanisha iki gikorwa.

Iki gitaramo cyari cyiswe ‘University Connect Festival’ kucyinjiramo byari byatangiye ari 3000 Frw nyuma baza kumanura igiciro kigirwa 1500 Frw icyakora nyuma y’uko kibuze abantu, byabaye ubuntu nabwo bakomeza kubura birangira igitaramo gihagaze.

Davis D na B Threy bavuye i Huye bataririmbye nyuma yo kubura abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages