Nyuma y'uko abategura Kigali Jazz Junction bemeje uyu munyanijeriya nk'uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo, banahise batangaza amazina y’Abanyarwanda bazataramamo.
Muri iki gitaramo hazataramira Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” ndetse na Niyo Bosco wagaragaje ko afite impano y’umuziki ariko afite ubumuga bwo kutabona.
Kuri ubu Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?”
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Joeboy yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% atsinze abarimo Innos B wo muri RDC wakoranye indirimbo na Diamond Platinumz ndetse n’Umunya-Kenya Stella Mwangi.
Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.
Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran, yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.
Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria.
Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.
Joeboy agiye kuza mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson[Jidenna] nawe wo muri Nigeria uheruka gutaramira mu Rwanda tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.


Ibitekerezo 0