00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yashimangiriye i Rubavu ko ari umwami w’abana (Amafoto)

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 26 December 2025 saa 03:00
Yasuwe :

David D uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yabimburiye abandi bagomba kuririmba mu gitaramo ‘Christmas Beach Fest’ cyabereye i Rubavu kuva ku wa 25-26 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa ‘Heza beach’ aho mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025 cyayobowe na MC Tino mu gihe abavangaga imiziki barimo Selekta Dady, DJ Pyfo na DJ Anita Pendo.

Muri iki gitaramo, Davis D yabanjirijwe ku rubyiniro n’umuhanzi YewëeH wasusurukije abakunzi b’umuziki we by’umwihariko indirimbo ye yise ‘Dangote’ wabonaga ko hari abayizi, anafata umwanya wo kwibutsa abitabiriye iki gitaramo ko yakuriye mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’uyu muhanzi hakurikiyeho abavanga imiziki barimo DJ Pyfo na Anita Pendo bishimiwe ku rwego rwo hejuru.

Nyuma ya Anita Pendo ni bwo MC Tino yahamagaye ku rubyiniro Davis D nawe afata igihe kirenga isaha ataramana n’abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe nka Ifarasi, Bon, Dede, ageze ku yitwa Eva azamura inkumi zimufasha kuyibyina.

Si izi ndirimbo gusa yakoze kuko yanaririmbye izindi zirimo Lolo, Itara, zose yaririmbanaga n’abaje kumushyigikira kuko wabonaga ko bazizi.

Ubwo yari asoje abakunzi be, Davis D yafashe umwanya atumira abitabiriye iki gitaramo ku munsi wa kabiri abararikira kuza gutaramirwa na Kitoko kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025.

Ahabereye iki gitaramo ni uku hari harimbishijwe
Abenshi bifuzaga gutahana amafoto n'amashusho y'urwibutso
Ni ibirori byabereye ku mucanga
Ibyishimo byari byinshi ku bakunzi b'umuziki bari bakoraniye ahitwa 'Heza Beach'
Ibyishimo byo gusangira Noheli banataramana byari hejuru
Abana bato bashyiriweho aho kwidagadurira
MC Tino ni we wari uyoboye iki gitaramo
Anita Pendo yagaragarijwe ko afite abakunzi mu Mujyi wa Rubavu
MC Tino na Anita Pendo bafatanyije gushimisha abakunzi babo i Rubavu
Davis D yabyinishije inkumi z'i Rubavu
Inkumi z'i Rubavu zageragezaga kwemeza Davis D ku rubyiniro
Davis D yishimiwe bikomeye n'abakunzi be
Davis D yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Hari aho byasabaga ko Davis D aterura inkumi zamubyinishaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages