Ni igikorwa Davis D yakoze mbere y’uko umwaka wa 2023 ugana ku musozo, abwira abafana be ko ari bo batumye aba icyo ari cyo kandi ko iyo batahaba atari kugera kubyo yagezeho.
Yagize ati "Iyo hataba mwebwe simba ndi uwo ndiwe. Hano mu Biryogo niho nkesha ubwamamare. Mwarakoze kunshyigikira, muze dusangire".
Ni Igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru Tariki 31 Ukuboza 2023. Yafashe umwanya wo kwifotozanya n’abafana. Aho yanyuraga hose yabasigiraga amafaranga abandi akabaganiriza.
Davis D kandi yatembereye muri Car Free Zone mu Biryogo ahazwi nko mu ‘Marangi’ abo ahasanze abagurira ibyo kurya barasangira.
Yabifurije umwaka mushya muhire wa 2024, abizeza ibikorwa bidasanzwe by’umuziki.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!