00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yiyandikishijeho ‘Tattoo’ y’amazina y’inkumi yamutwaye umutima

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 July 2023 saa 06:43
Yasuwe :

Icyishaka David [Davis D] yishyizeho ‘Tattoo’ ku mubiri we igaragaza amazina y’inkumi ituye ku Mugabane w’u Burayi bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu Munyarwandakazi wigaruriye umutima wa Davis D yitwa Mutoni Isabella nk’uko bigaragara ku kuboko kw’ibumoso k’uyu muhanzi.

Davis D ubwo aheruka i Burayi mu bitaramo ni bwo yatangarije IGIHE ko uru urugendo yaruboneyemo amahirwe yo guhura n’umukunzi we nubwo aterura ngo amutangazeho byinshi.

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 ni bwo Davis D yeretse abamukurikira amafoto ya ’tattoo’ yishyize ku kuboko kw’ibumoso igaragaza amazina y’uyu mukobwa yihebeye.

Davis D na Mutoni Isabella bari basanzwe baziranye gusa urukundo rwabo rwakuze cyane mu mpera ya 2022 nyuma yo guhurira i Burayi aho uyu muhanzi yari mu rugendo rw’ibitaramo bitandukanye aheruka kuhakorera.

Nta makuru menshi aratangazwa kuri uyu mukunzi wa Davis D dore ko n’amafoto ye atashatse ko ajya mu itangazamakuru.

Davis D ni umwe mu bahanzi bari kuvugwa cyane muri iyi minsi binyuze mu ndirimbo ze ndetse n’inyifato agarafaza mu mafoto ye atandukanye ajya hanze uko bwije n’uko bucyeye.

Davis D yitandikishijejo 'tattoo' y'amazina y'inkumi yamutwaye umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages