00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis D yongewe mu Iserukiramuco azahuriramo n’abarimo Ruger, Tittom na Yuppe bakoze ‘Tshwala Bam’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 July 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Davis D umaze iminsi i Burayi yemeje ko yamaze kongerwa ku rutonde rw’abazaririmba mu Iserukiramuco ‘Afrobeats’ riteganyijwe kubera muri Pologne guhera ku wa 19-21 Nyakanga 2024.

Ni Iserukiramuco ryatumiwemo abahanzi bakomeye barimo Ruger wo muri Nigeria, Tittom na Yuppe bo muri Afurika y’Epfo by’umwihariko bakaba barubatse izina kubera indirimbo yabo ‘Tshwala Bam’.

Mu kiganiro na IGIHE, Davis D yavuze ko bamwongeye muri iri Serukiramuco aho ategerejwe kuririmba ku wa 20 Nyakanga 2024 mu gitaramo azahuriramo na Ruger ufite izina rikomeye muri Nigeria.

Ati “Ni iserukiramuco ry’iminsi itatu rizabera muri Pologne, njye ntegerejwe kuririmba tariki 20 Nyakanga 2024 mu gitaramo nzanahuriramo na Ruger.”

Davis D umaze iminsi i Burayi yageze mu Bufaransa ku wa 2 Nyakanga 2024 yabwiye IGIHE ko agiye mu bitaramo bitandukanye birimo icyo ateganya kuhakorera ku wa 14 Nyakanga 2024 cyane ko ari naho azatorera.

Ibi bitaramo byose Davis D agiye kubikora nyuma y’iminsi mike atangaje ko yiteguye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, iki bikaba byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Kigali mu minsi iri imbere.

Davis D agiye guhurira mu Iserukiramuco n'abarimo Ruger, Tittom na Yuppe bakoze ‘Tshwala Bam’
Ruger azaririmbira umunsi umwe na Davis D
Tittom na Yuppe bakoze ‘Tshwala Bam’ bategerejwe muri iki gitaramo ku wa 19 Nyakanga 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages