Def Jam na G.O.O.D. Music bakoranye ku icuruzwa rya album ya cumi ya Kanye West yise ‘Donda’ yasohotse ku wa 29 Kanama 2021 nyuma yaho ntibarongera gukorana.
Iyi Def Jam ntiyigeze ishaka kugaragaza uruhare rwayo kuri Album ya 11 Kanye West yise ‘Donda 2’ yasohotse ku wa 23 Gashyantare 2022.
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022 nibwo byatangajwe ko icyatumye Def Jam idakorana na Kanye kuri album iheruka ari uko amasezerano bari bafitanye yari yararangiye ikaba yaranze kongera amasezerano y’imikoranire n’uyu muhanzi ndetse na G.O.O.D. Music ye.
Kanye West na Def Jam Recordings batangiye gukorana kuva mu 2003, ikaba yari ishinzwe gukurikirana no gucuruza ibihangano bye.
Abakozi bo muri iyi iki kigo bavuga ko Def Jam yirinze kongera amasezerano n’uyu muraperi nyuma yo guteza impagarara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iyi minsi benshi mu bafatanyabikorwa ba Kanye West bari kugenda bahagarika umubano bari bafitanye.
Mu gihe kitarenze amezi abiri uyu muhanzi akomeje kubura ibigo bitandukanye birimo Inzu z’imideli nka Balenciaga na GAP, CAA Creative Artists Agency ndetse n’ikigo cya RMC cyerekana filime cyamaze guhagarika kwerekana filime mbarankuru y’uyu muraperi. Adidas nayo iherutse gutangaza ko yatangiye inyigo ku masezerano yagiranye n’uyu muraperi.
Ibi bikomeje kuba nyuma y’uko Ye agaragaye yambaye imyambaro iriho ibirango bya ‘White Live Matter’ nyuma akavuga ko imvugo ya ‘Black Lives Matter’ yari ubuteka mutwe, amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!