Ni ibirori byatangiye ku wa 13 Gicurasi, bizarangira ku wa 24 Gicurasi 2025.

Uyu mugabo w’imyaka 70 yanyuze ku itapi itukura kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi, ndetse ni nabwo herekanwe filime ye “Highest 2 Lowest” inagaragaramo ibyamamare birimo na A$AP Rocky.

Washington yagaragaye mu mafoto nk’utishimiye imyitwarire ya bamwe mu bari bashinzwe gufotora, ndetse muri ayo mafoto agaragara asa nk’uri gutongana n’umwe muri bo.

Uyu mufotozi we yagaragaraga nk’aho ibyo uyu mugabo yamubwiraga atabyitayeho cyane ko yasekaga, ndetse agerageza gufata akaboko ka Denzel Washington, ibyatumye ibintu birushaho gukomera.

Denzel yahise amubwira ati “Rekera, Rekera, Bireke.” Ndetse ahita afata ikiganza cy’uwo mugabo wari wamufashe akikuraho aragenda.

Mbere yo gutongana n’umufotozi, Denzel yari yagaragaye ari kuganira na A$AP Rocky. Spike Lee uri mu bazwi mu kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime wanayoboye iyo Denzel yari yagiye kwerekana i Cannes, yaje yegera hafi ngo avugane n’uwo muraperi, maze Washington ahita we yerekeza amaso ku mufotozi wari hafi aho ari nabwo intonganya zatangiye.

Nyuma yo kuka inabi umufotozi, Denzel yinjiye aherekaniwe filime ye ndetse akanyamuneza kagaragara ku maso ye. We, Spike Lee na A$AP Rocky bashimiwe cyane n’abari aho, bahabwa amashyi y’urufaya kubera uruhare bagize muri iyi filime yabo nshya.

Uretse kwerekana iyi filime kwa Denzel, abandi bantu batunguranye ni A$AP Rocky na Rihanna bagaragaye bafatanye agatoki. Rihanna ukuriwe yari yambaye ikanzu y’ubururu n’isakoshi bijyanye.

Rihanna nawe aheruka gukora ‘Soundtrack’ yaherekeje filime izajya hanze vuba yiswe “Smurfs”.

Denzel yari yabanje kugaragara ari kumwe na A$AP Rocky
Denzel yari yabanje kugaragara ari kumwe na A$AP Rocky
Denzel Washington yagaragazaga uburakari mu gihe umufotozi we yasekaga akamwihorera
Denzel Washington yagaragazaga uburakari mu gihe umufotozi we yasekaga akamwihorera
Denzel Washington utashimishijwe n'uko abafotozi bamwitwayeho i Cannes yashyamiranye nabo biratinda
Denzel Washington utashimishijwe n'uko abafotozi bamwitwayeho i Cannes yashyamiranye nabo biratinda
Nubwo yari yarakaye ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Denzel yageze aherekaniwe filime ye yishimye
Nubwo yari yarakaye ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Denzel yageze aherekaniwe filime ye yishimye
Denzel yashyamiranye n'umufotozi muri Festival de Cannes
Denzel yashyamiranye n'umufotozi muri Festival de Cannes
Rihanna yaherukaga kugaragara mu birori bya Met Gala ari nabwo abantu bamenye ko atwite
Rihanna yaherukaga kugaragara mu birori bya Met Gala ari nabwo abantu bamenye ko atwite
A$AP Rocky wagaragaye muri filime ya Denzel yerekanywe i Cannes, yari yajyanye umukunzi we,  Rihanna muri ibi birori
A$AP Rocky wagaragaye muri filime ya Denzel yerekanywe i Cannes, yari yajyanye umukunzi we, Rihanna muri ibi birori