Iyi album nshya ya Munyakazi iriho indirimbo icumi zose zitunganyije mu buryo bwa gihanga ndetse akaba ateganya kuyimurikira abanyarwanda, bazanabasha kuba bayigura hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati ”Album yanjye ya mbere iriho indirimbo icumi, hariho n’izo nakoranye n’abandi bahanzi. Ndateganya gukora igitaramo kuri televiziyo cyangwa internet nkayimurikira Abanyarwanda ubundi nkayigurisha ku mbuga zisanzwe zicuruza ibihangano, ariko igihe Covid-19 izaba igenje make nzakora igitaramo nyimurikire abakunzi banjye.”
Munyakazi avuga ko yatangiye gucuranga inanga mu 2012 ubwo yari agiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, icyo gihe akaba yarigishwaga na Mushabizi, umusaza w’umuhanga utuye mu karere ka Nyanza.
Yize gucuranga Inanga imyaka ine asa naho ayimenye neza mu 2016, arinabwo yatangiye gukora kuri Album ye ya mbere yamaze kurangiza gukoraho.
Munyakazi ni umwe mu bahanzi b’umuziki mu Rwanda bize amashuri ahanitse cyane ko yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imicungire y'imishinga, nyuma y'uko mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza yize ibijyanye n’ubuhanzi.
Nubwo yize amashuri atari make, Munyakazi yafashe icyemezo cyo kwihebera umuziki, ati “Akazi nkora akenshi gahura n’umuziki, ikindi ni uko ngomba kuba umuvugizi w’umuziki gakondo abantu ntibakawufate nk’ukorwa n’abantu batize.”
Ikiganiro na Munyakazi Deo






Ibitekerezo 0