Akenshi usanga impano nko kubyina, kuririmba, gukina umupira n’izindi abazifite bazikomora mu miryango yabo, ku buryo iyo ukurikiranye mu bisekuru usanga hari abo bakurikije.
Kubyaza umusaruro iyo mpano, ikamenyekanisha nyirayo ntabwo bihira bose kuko umuryango ushobora kuvukamo abaririmbyi beza, nyamara hakamenyekanamo umwe.
Mu Rwanda hari imiryango itari myinshi ifite umwihariko wo kuba ivukamo abanyempano benshi kandi bamenyekanye mu byiciro babarizwamo.
Derek, Linda Montez na Kevin Skaa binjiye mu rutonde rw’abafite impano ariko banafitanye isano ya hafi.
Linda Montez umuhanzikazi mushya ukizamuka, ni mushiki wa Kevin Skaa nawe umaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda.
Aba bose ni babyara ba Derek wamenyekanye cyane mu itsinda rya Active cyane ko ababyeyi babo bavukana.
Derek yamaze gufata akaboko mubyara we Linda Montez bakorana indirimbo nshya bise “Down for you”.
Iyi ndirimbo iri kuri EP nshya ya Derek yise “Lava lava”, mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko yahisemo gufasha abana b’abakobwa kwinjira mu muziki kuko bakiri bake.
Muri aba bana b’abakobwa Derek yahisemo harimo mubyara we Linda Montez wari umaze iminsi yinjiye mu muziki.
Linda Montez yinjiye mu muziki mu minsi ishize akoresheje indirimbo yitwa “Tufu Tufu”, iya kabiri ye ikaba ari “Down for you” yakoranye na Derek.
Uyu mukobwa avukana n’undi musore w’umuhanzi witwa Kevin Skaa ukorera muri Incredible Record ya Bagenzi Bernard.
Kevin Skaa ubusanzwe azwi mu ndirimbo nka Down Slow, Special,Medicine na Feel yo Love.
Indirimbo "Down for you" Derek yakoranye na mubyara we Linda Montez
Reba Medicine ya Kevin Skaa
Tufu Tufu ni yo ndirimbo ya mbere Linda Montez yakoze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!