Iyi EP ikubiyeho indirimbo esheshatu yakoze mu bihe bitandukanye akiri ku ishuri n’izindi yakoze hagati y’imyaka itanu n’ibiri ishize.
Uyu muhanzi ubarizwa muri Active, yatangarije IGIHE ko izi ndirimbo zivuga ku rukundo rw’abashakanye cyangwa abafite imyaka y’ubukure bemerewe gukundana.
Ati “Ni indirimbo z’urukundo ruri hagati y’abantu bakundana ariko babyemerewe ni yo mpamvu natangaje ko zitareba abantu bari munsi y’imyaka 18 ‘Explicit Content’.”
“Ku bantu bireba, nibazumva barasanga ari ubuzima busanzwe, kandi ntagitangaje kirimo dore ko icyo mbivugaho ari urukundo.”
Iyi EP iriho indirimbo zirimo iyitwa Ex” yakoranye na bagenzi be bo muri Active, “Details” yakoranye na Danny Nanone na Fox Makare, “Mu cyumba”, “Bang Bang”, “First Sight” na “Irresistible”.
Uyu muzingo muto ugizwe n’indirimbo zatunganyijwe n’aba-producer barimo barimo Kenny Vibz, Bulamu Vybz na Kylye The Best.
Izi ndirimbo uko ari esheshatu zakorewe muri studio ya Groove Sound Records.
Iyi EP ikurikira indi yise “Mr Lava Lava” yakoze mu myaka itatu ishize.
Ahazaza ha Active
Uyu muhanzi watangiye muzika mu 2010 nyuma y’imyaka itatu akihuza na Tizzo na Olivis bagashinga itsinda rya Active, yavuze ko atatandukanye na bagenzi be kuko ibikorwa byabo bigihari.
Derek yavuze ko ikintu gishya kiri hagati yabo ari imikorere mishya ivuguruye abantu badakwiye kubyitiranya no gutandukana.
Ati “Ni ukuvuga ngo ni Derek wenyine ariko ni Active yamutumye, turi kwagura ibikorwa byacu , hari impamvu nyinshi zagiye zituma duhindura imikorere n’uburyo twakora imiziki mu buryo butandukanye.”
“Ni yo mpamvu wabonye hariho indirimbo nakoranya na Active no mu mashusho ukabona handitsemo Active Again Presents.”
Yakomeje agira ati “ Derek ni umunyamuryango w’itsinda ni ukuvuga ngo ibikorwa byose yakorera hanze n’ubundi ntibikuraho ko ari umuntu wo muri Active ntacyahindutse ndetse ntanikizahinduka.”
Abasore batatu bagize Active batangiye gukorana mu 2013 nyuma yaho mu 2016 bafashe ikiruhuko mu muziki nyuma yo kubona ko ibintu bitari kugenda neza mu rugendo rwabo.
Derek avuga ko mu 2017 bahuye n’ibibazo bikomeye, byatumye afata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika ry’u Rwanda ryahoze ku Nyundo kugira ngo yiyungure ubumenyi n’ubwo bagenzi be batahise bakira neza igitekerezo cye.
Iri shuri rya muzika ryamufashije kumenya neza ubushabitsi buri mu muzika, yiyungura ubumenyi mu bijyanye no kuririmba.
Umva “Details”, indirimbo Derek Sano yahuriyemo n’abaraperi barimo Dany Nanone & Fox Makare
“EX” indirimbo Derek Sano yahuriyemo na bagenzi be bahuriye muri Active


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!