00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond agiye kuza kurambagiza inzu azagura i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 January 2018 saa 05:29
Yasuwe :

Diamond Platnumz umaze iminsi mike ashakisha inzu yo kugura i Kigali yemeje ko agiye kuza mu Rwanda akazahava mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika mu ndirimbo ‘Waka’ yakoranye na Rick Ross yanditse kuri Instagram ati “Rwanda, ngiye kuza gusoreza icyumweru muri Kigali. Muze twishimane munanyereke umujyi wanyu…”

Diamond azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama 2018.

Yari amaze iminsi ibiri yanditse ko yifuza kugura inzu mu Rwanda nka kimwe mu bihugu akunda mu buryo bukomeye. Yagize ati "Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?"

Diamond aje muri gahunda ze bwite zirimo kwamamaza no gufungura ku mugaragaro ubunyobwa bwa ‘Diamond karanga’ no kureba inzu bamuhitiyemo agomba kugura akazajya ayibamo igihe yaje mu Rwanda.

Muri gahunda zizanye Diamond, bivugwa ko hari izo azakorana na Clouds TV Rwanda ari nayo yari yamutumiye muri Nyakanga 2017 ubwo aheruka kuza gukorera igitaramo mu Rwanda.

Diamond azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Umuyobozi wa Clouds TV Rwanda, Lee Ndayisaba yabwiye IGIHE ati “Muri make ntabwo ndamenya neza gahunda zose za Diamond inaha, gusa hari izo dufitanye ariko cyane cyane ibimuzanye ni ibye. Aje kugura inzu, azabonana n’abafana be, azasura abana […] Erega Diamond buriya akunda u Rwanda mu buryo budasanzwe, aje kuharuhukira no kwita kuri gahunda ze.”

Diamond agiye kugura inzu mu Mujyi wa Kigali nyuma y’izindi yaguze muri Afurika y’Epfo , muri Zanzibar ndetse hari n’indi aherutse kugura ahitwa Mbezi aho Televiziyo ye ya Wasafi izajya ikorera.

Diamond azaza mu Rwanda ahave aguze inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages