Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ’Nataka Kulewa’, ’Moyo Wangu’, ’Nana’ na ’Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.
Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi yanditse asaba ibitekerezo abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda. Yabajije agace kamubera keza muri iki gihugu yemeza ko agikunda ndetse akaba ari yo mpamvu yifuza kuhagira urugo.
Ibi yabivuze mu butumwa yanditse mu Cyongereza n’Igiswahili buherekeje ifoto y’inyubako ya Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel.
Yagize ati "Nifuza kugira inyubako i Kigali mu Rwanda kuko ni igihugu nkunda, bityo rero nashimishwa no kuhagira urugo rwanjye. Bakunzi banjye bo mu Rwanda mubona ari he hanyura?"
Yaherukaga gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi byambukiranya imipaka birimo urubuga rwa internet rwitwa Wasafi rufasha abahanzi barimo n’abo mu Rwanda kungukira mu muziki bakora ndetse afite ubucuruzi bw’ubunyobwa buribwa buzwi nka "Diamond Karanga" bwatangiye gucuruzwa mu maduka y’i Kigali n’indi mijyi yo mu gihugu.
Diamond atangaje ibi nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga akakirwa mu buryo budasanzwe, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nya k mata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje u rubyiniro.
Ntabwo ari ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.
Diamond Platnumz ubwo aheruka mu Rwanda yatemberejwe muri Kajugujugu ava i Goma no mu zindi ngendo



















TANGA IGITEKEREZO