Umuhanzi w’Umunyatanzaniya umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platinumz, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umukunzi we ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi 22.
Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Karere yahageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Diamond akigera i Kigali yavuze ko yishimiye u Rwanda dore ko ari ubwa mbere ahageze ndetse akaba yarahoze abyifuza mu buzima bwe.
Yagize ati, “Ndishimye cyane kugera i Kigali, nzaniye Abanyarwanda ibintu byiza cyane kandi kubera ari ubwa mbere nizeye ko bari bwishime cyane kandi ndabakunda”.
Diamond yageze i Kigali aturutse i Burundi aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2014. We n’umukunzi we mushya, zari ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi be 22 bahise berekeza kuri Serena Hotel ari naho bagomba gucumbika mu gihe bazamara mu Rwanda.
Uko byari byifashe
Biteganyijwe ko Diamond azataramira Abanyarwanda tariki 31 Ukuboza 2014 kuri Expo Ground i Gikondo asoreze kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Mutarama 2015 mu gitaramo azafatanyamo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Kiing James, Urban Boyz, Jay Polly n’abandi.
Amafoto: JP Nsanzabera



















TANGA IGITEKEREZO