Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze kuba icyogere mu bahanzi bakunzwe muri Afurika ndetse amaze igihe gito atangiye urugamba rwo kugeza umuziki we ku migabane yose akarenga Afurika.
Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.
IGIHE ifite amakuru ashimangira ko Diamond na Morgan Heritage bazaza gutangiza ibitaramo ngarukamwaka bya Fiesta byari bisanzwe bibera muri Tanzania. Icyo aba bahanzi bombi bazakorera mu Rwanda kizaba ku itariki ya 2 Nyakanga 2017.
Igitaramo cya Diamond na Morgan Heritage cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Clouds TV Rwanda gusa Umuyobozi wayo, Ndayisaba Lee yanze kwerura ibijyanye n’aya makuru avuga ko ‘hari ibiri kunonosorwa’.
Umujyanama wa Diamond Sallam Sharaf yanditse kuri Instagram ashimangira ko urugendo uyu muhanzi agiye kugirira mu Rwanda rugamije gutangiza ibitaramo bya Fiesta bisanzwe bibera muri Tanzania bikitabirwa n’abahanzi b’ibikomerezwa ku Isi.
Yagize ati “Ku nshuro ya mbere Fiesta igiye kubera i Kigali mu Rwanda ku itariki ya 2 Nyakanga 2017. Umuhanzi ukomeye ni Diamond Platnumz n’itsinda ryose rya Waasafi rizaba rihari…”
Diamond azaririmba afatanyije na Morgan Heritage iherutse kwegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award 2016 mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’ kubera iyo bakoze muri 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.
Diamond yaherukaga kuza mu Rwanda mu Ukuboza 2014, icyo gihe yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2015.
Tell Me How Come, imwe mu ndirimbo za Morgan Heritage zakunzwe cyane
Diamond aherutse gukorana indirimbo na Ne-Yo



















TANGA IGITEKEREZO