Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018 rishyirwaho umukono n’Umunyabanga w’urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania Onesme.
Rivuga ko Diamond na Rayvanny babujijwe gukorera ibitaramo ku butaka bwa Tanzania no hanze yayo, guhera tariki ya 18 Ukuboza 2018.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ku wa 12 Ugushyingo 2018, BASATA yari yahagaritse indirimbo y’aba bahanzi yitwa ‘Mwanza’ aho bashinjwaga gukoresha amagambo y’urukozasoni.
Muri iyi ndirimbo ijambo Nyegezi baricagamo kabiri, bakavuga Nyege ubundi bisobanura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Itangazo rya Basata rishinja abategura ibitaramo bya Wasafi Festival agasuzuguro, ikinyabupfura gike no kutumvira inama bagirwa n’inzego zishinzwe abahanzi, barangajwe imbere na Diamond Platnumz.
Muri ibi bitaramo bya Wasafi Festival bimaze iminsi bizenguruka imijyi itandukanye yo muri Tanzaniya, Rayvanny na Diamond baririmbaga indirimbo iyi ndirimbo (Mwanza), nyamara bari barabibujijwe.
Igitaramo cya Wasafi Festival cyaherukaga ni icyabereye mu Mujyi wa Mwanza, ahari abantu babarirwa mu bihumbi baje kureba abahanzi bo muri Wasafi bari guca ibintu muri Tanzania.
Diamond Platnumz yari afite bibiri muri Kenya, aho kuri 24 Ukuboza yari kuzataramira ahitwa Embu mu Burasirazuba bwa Kenya, naho kuwa 26 agataramira i Mombasa muri Wasafi Festival, afatanya n’abandi bahanzi bo muri Wasafi nka Rayvanny, Harmonize, Mbosso, LavaLava na Queen Darlene.
Kugeza ubu ntacyo Diamond na Rayvanny baratangaza ku cyemezo bafatiwe.
Diamond Platnumz akunze kugongana n’urwego rwa BASATA, aho ashinjwa kwangiza umuco nkana. Muri Gashyantare indirimbo ze ebyiri (Wakawaka yakoranye na Rick Ross na Halellujah yakoranye na Morgan Heritage, zahagaritswe zishinjwa kwangiza umuco.
Amashusho ya Rayvanny na Diamond baririmba Mwanza yateje ibibazo



















TANGA IGITEKEREZO